Inkuru Nyamukuru

Abarimu bose bazaba bahawe mudasobwa mu myaka ibiri iri imbere – REB

todaySeptember 21, 2022 186

Background
share close

Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere abarimu bose bazaba barahawe mudasobwa zizabafasha kunoza umurimo bakora.

Abarimu bose mu myaka ibiri bazaba barahawe mudasobwa

Yabitangaje mu nama yagiranye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu Ntara y’Amajyepfo, ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, bagamije kuganira ku mikorere myiza bifuzwaho mu mwaka w’amashuri uri hafi gutangira.

Dr. Mbarushimana yavuze ko kuri ubu hari mudasobwa ibihumbi 20 bafite zo guha abarimu, kandi ko intumbero ari uko imyaka ibiri iri imbere izarangira baramaze kuzigeza ku barimu bose, babifatanyijemo n’abafatanyabikorwa.

Yakomeje agira ati “Umwarimu azaba afite mudasobwa akoresha yigisha, cyane ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko iyo umwarimu yigisha yifashishije mudasobwa, yereka amashusho abanyeshuri, babasha gufata mu mutwe ibyo beretswe, bakazabasha gusubiza neza igihe babajijwe.”

Iyi nkuru yashimishije cyane abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye bayibwiwe, bavuze ko gutanga mudasobwa ku barimu bizaborohereza akazi mu gutegura amasomo.

Jean Damascène Nizeyimana uyobora Ecole Secondaire St Jean Bosco i Simbi mu Karere ka Huye, yagize ati “Imyigishirize y’uyu munsi itandukanye n’iya kera aho usanga umuntu aba agomba kwifashisha Internet kugira ngo amenye ibyo abandi bigisha, baba abo mu Rwanda no hanze yarwo. N’ibyo tutabonye mu bitabo dushobora kubibonamo, kuko buriya igitabo kimwe baguhaye hari igihe kiba cyateguwe hifashishijwe ibigera kuri 20. Wifashishije Internet nawe ibyo bitabo bindi wabyibonera.”

Yunzemo ati “Isi y’uyu munsi ni iy’ikoranabuhnga, birasaba ko umwarimu arimenya kugira ngo abashe kuryigisha umwana. Bizafasha abarezi mu buryo bwo gutegura, gushakashaka no gutegura imfashanyigisho.”

Espérance Iyakare uyobora GS Mwulire, we avuga ko muri iri ishuri ayobora hari abarimu 46, nyamara bakaba barahawe laptop 100 gusa zo kwigishirizaho abanyeshuri. Ngo wasangaga abarimu bazirwanira n’abanyeshuri.

Ati “Kuzirwanira n’abana bituma abarimu batisanzura, ntibanabashe kuzitahana ngo bazifashishe mu gutegura amasomo. Nyamara iyo ufite laptop bigufasha mu gutegura, ntiwongera kwandukura nk’iyo wifashishije ikaramu, ahubwo wongeramo ibyo ubona bya ngombwa.”

Dr. Nelson Mbarushimana, Umuyobozi mukuru wa REB, aganira n’abanyamakuru

Alexis Ngirabakunzi uyobora ishuri ribanza rya Shori mu Karere ka Huye na we ati “Niba mwarimu afite computer ye, bizamworohereza mu bushakashatsi igihe arimo gutegura amasomo, kandi iyo mwarimu akora ubushakashatsi yiyungura ubumenyi, bikagirira akamaro cyane abana.”

Aba bayobozi bifuza ko guhabwa mudasobwa bizaherekezwa no guhabwa uburyo bwo kubasha kwifashisha Internet, cyane ko ngo kugeza ubu ibigo by’amashuri byo mu cyaro hatagera ‘fibre optique’, usanga bibihendwa cyane kubona Internet

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuhanzi Edouce Softman yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Umuhanzi Edouce Softman na Nyinawumuntu Rwiririza Delice bamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bwabo, nyuma y'iminsi bemeranyije kubana akaramata. Inkuru y'ubukwe bw'aba bombi yamenyekanye ubwo bashyiraga hanze integuza y'ubukwe bwabo, kuri uyu wa gatatu tariki 21 Nzeri 2022. Ku wa 28 Kanama 2022, mu birori byabereye ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu, nibwo Rwiririza Delice witabiriye Miss Rwanda, yambitswe impeta y’urukundo (Fiançailles), ndetse yatangaje ko atatinze kubwira ‘Yego’ umukunzi we w’ubuziraherezo. Rwiririza yitabiriye […]

todaySeptember 21, 2022 135

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%