Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.
Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, yatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Dr Tedros, byibanze ku ngamba z’u Rwanda zo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Ibi biganiro byabaye ku ruhande rw’Inteko rusange ya 77 ya UN, iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Dr Tedros yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame byakomoje no ku kigo Nyafurika gishinzwe imiti ndetse amwizeza ko OMS izakomeza gushyigikira u Rwanda.
Yagize ati: “Cyari ikiganiro cyiza n’umuvandimwe wange Paul Kagame, ku byerekeye Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti. Namwijeje ko OMS izakomeza guha ubufasha u Rwanda mu bya tekiniki ndetse n’amikoro kugira ngo intego z’iki kigo zigerweho kandi n’iterambere ry’u Rwanda ryihute.”
Ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti African Medicines Agency (AMA).
Ni icyemezo cyafatiwe mu nama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia.
AMA ni ikigo cyihariye cy’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe kigamije koroshya no guhuza amabwiriza y’ubuzima muri AU yose.
Post comments (0)