Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tedros uyobora OMS

todaySeptember 24, 2022 62

Background
share close

Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus.

Twitter ya Perezidansi y’u Rwanda, yatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Dr Tedros, byibanze ku ngamba z’u Rwanda zo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.

Ibi biganiro byabaye ku ruhande rw’Inteko rusange ya 77 ya UN, iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu butumwa yashyize kuri Twitter ye, Dr Tedros yavuze ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame byakomoje no ku kigo Nyafurika gishinzwe imiti ndetse amwizeza ko OMS izakomeza gushyigikira u Rwanda.

Yagize ati: “Cyari ikiganiro cyiza n’umuvandimwe wange Paul Kagame, ku byerekeye Ikigo Nyafurika gishinzwe imiti. Namwijeje ko OMS izakomeza guha ubufasha u Rwanda mu bya tekiniki ndetse n’amikoro kugira ngo intego z’iki kigo zigerweho kandi n’iterambere ry’u Rwanda ryihute.”

Ku ya 15 Nyakanga uyu mwaka nibwo u Rwanda rwatorewe kwakira Icyicaro cy’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti African Medicines Agency (AMA).

Ni icyemezo cyafatiwe mu nama Nyobozi y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yabereye i Lusaka muri Zambia.

AMA ni ikigo cyihariye cy’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe kigamije koroshya no guhuza amabwiriza y’ubuzima muri AU yose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Hangijwe litiro zirenga 2000 z’inzoga zinkorano zitujuje ubuziranenge

Abaturage bo mu karere ka Rubavu barashishikarizwa guca ukubiri n’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge haba kuzikora, kuzigurisha ndetse no kuzinywa bitewe n’ingaruka zitandukanye zigira ku buzima zikaba n’intandaro y’ibyaha birimo ubujura, urugomo n’amakimbirane mu miryango. Ubu butumwa babuhawe ku wa Kane tariki ya 22 Nzeri, mu gikorwa cyo kwangiza litiro 2,300 z’inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zafatiwe muri ako karere ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze. Litiro 2000 z’inzoga […]

todaySeptember 23, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%