Inkuru Nyamukuru

Russia: Abagabo bari guhunga umuhamagaro wo kujya mu gisirikare

todaySeptember 24, 2022 91

Background
share close

Mu Burusiya, abagabo barimo kugerageza kuva mu gihugu bahunga kwinjizwa mu gisirikare ngo bajye mu ntambara muri Ukraine.

Imirongo y’imodoka ku mupaka w’Uburusiya na Georgia mu ijoro ryo kuwa kane

Imirongo yabaye miremire ku mupaka kuva kuwa gatatu ubwo Perezida Vladimir Putin yatangaza ko igisirikare gikeneye abantu bashya nibura 300,000 ngo bajye kurugamba.

Kremlin, ibiro bya Perezida Putin, bivuga ko amakuru y’abagabo b’imyaka y’urugamba barimo guhunga arimo gukabirizwa.

Ariko ku mupaka n’igihugu cya Georgia, imodoka zitoye imirongo igera ku birometero zirimo abagabo bahunga kwinjizwa mu ntambara muri Ukraine.

Bamwe mu babibonye bavuga ko imirongo ku mupaka wa Upper Lars igera kuri 5km, mu gihe irindi tsinda rivuga ko byarifashe amasaha arindwi kugira ngo ryambuke uwo mupaka.

Georgia ni kimwe mu bihugu bicye bituranye n’Uburusiya aho Abarusiya bashobora kwinjira badasabye Visa.

Finland bisangiye umupaka wa kilometero 1,300 isaba visa kuyinjiramo kandi nayo yatangaje kwiyongera kw’abinjira mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu gusa ivuga ko byari ku rwego rudakabije.

Ahandi hantu bashobora kwerekeza byoroshye n’indege nka Istanbul, Belgrade cyangwa Dubai ibiciro by’indege zijyayo byaratumbagiye nyuma y’uwo muhamagaro w’abakenewe mu ngabo, hamwe na hamwe tickets zaraguzwe zirashira.

Ibinyamakuru muri Turkiya byatangaje ko habayeho kwiyongera cyane mu kugura tickets z’urugendo rumwe, mu gihe tickets zijya ahandi hadasaba visa nazo zageze ku bihumbi by’ama-euro.

Kuwa kane, minisitiri w’ubutegetsi w’Ubudage yavuze ko Abarusiya bahunga uwo muhamagaro w’igisirikare bahawe ikaze mu gihugu cye.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Perezida Putin, ubwo yatangaza ubutumwa bw’umuhamagaro wo kwinjiza abagabo mu gisirikare, bwahise buteza imyigaragambyo ikomeye mu mijyi ya Moscow na St Petersburg aho bivugwa ko abantu 1,300 bafunzwe.

Hari amakuru ava mu Burusiya avuga ko bamwe mu bafunzwe bigaragambya bahawe inyandiko zo gusinya bemera ko bajya mu gisirikare bari aho bafungiwe.

Mu ijambo yavuze mu ijoro ryo kuwa kane, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasabye Abarusiya kurwanya uko kwinjiza abantu mu ngabo.

Abategetsi b’Uburusiya bashimangira ko uwo muhamagaro ureba abantu bakoze igisirikare mbere, ko utareba buri wese.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Tedros uyobora OMS

Perezida Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 23 Nzeri, yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus. Twitter ya Perezidansi y'u Rwanda, yatangaje ko ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Dr Tedros, byibanze ku ngamba z’u Rwanda zo kwigobotora ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi biganiro byabaye ku ruhande rw'Inteko rusange ya 77 ya UN, iri kubera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za […]

todaySeptember 24, 2022 62

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%