Inkuru Nyamukuru

France: Rwamucyo ucyekwaho ibyaha bya Jenoside agiye kongera kugezwa imbere y’ubutabera

todaySeptember 29, 2022 82

Background
share close

Ubutabera bw’u Bufaransa bwemeye kuburanisha ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda Dr. Eugene Rwamucyo, w’imyaka 62.

Collectif des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR), Umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abatuye mu Bufaransa, yari yaratanze ikirego kuri Rwamucyo mu 2007.

Rwamucyo arashinjwa kuba yaragize uruhare mu nama zateguye Jenoside, mu yahoze ari perefegitura ya Butare mu 1994, n’ibindi byaha bya Jenoside.

Yatawe muri yombi muri Gicurasi 2010 i Paris ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura undi munyarwanda, Jean-Bosco Barayagwiza, uri mu bashinze Radio-televiziyo libre des mille collines (RTLM) yakwirakwije ingengabitekerezo z’intagondwa z’abahutu no gukangurira abantu urwango rwo kwanga abatutsi.

Urukiko rw’ubujurire rwa Versailles, muri Nzeri 2010 rwanze icyemezo cyo kumuta muri yombi rutegeka ko arekurwa.

Abashinjacyaha b’Abafaransa ubu basa n’abiteguye kuburanisha uru rubanza.

Urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeje ku wa gatatu, tariki ya 28 Nzeri bwasabye ko Rwamucyo akurikiranywa ku byaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, nk’uko AFP yabihaweho amakuru.

Rwamucyo, ubu utuye mu Bubiligi, yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Rwanda adahari mu 2007.

Umuganga mu bitaro bya Maubeuge (mu majyaruguru y’Ubufaransa), yahagaritswe ku mirimo mu Kwakira 2009 ubwo ubuyobozi bw’ibitaro bwamenyaga ko yashyiriweho igipapuro mpuzamahanga cyo kumuta muri yombi cyatanzwe na Kigali, nyuma aza kwirukanwa.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

NYARUGURU: Batanu bafatanywe ibilo birenga 570 by’imyenda ya caguwa

Polisi y'u Rwanda ikomeje ibikorwa byo kurwanya abakora ubucuruzi bwa magendu n’ubw’ibicuruzwa bitemewe, ku wa Gatatu, tariki ya 28 Nzeri, hafashwe abantu batanu bari batwaye ku magare imifuka 14 y’imyenda ya caguwa ipima ibilo 573 yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu iturutse mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi. Abafashwe ni Musayidire Dieudonné w’imyaka 21, Ndayishimiye Eric w’imyaka 27, Manishimwe Olivier w’imyaka 18, Habumugisha Vianney w’imyaka 25 na Habinshuti Olivier w’imyaka […]

todaySeptember 29, 2022 122

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%