Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Singapore

todaySeptember 30, 2022 85

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu agirira mu gihugu cya Singapore guhera kuri uyu wa 30 Nzeri kugeza tariki 02 Ukwakira 2022. Muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro na Perezida wa Singapore H.E. Halimah Yacob, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Lee Hsien Loong.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yasuye Kaminuza yitwa “Nanyang Technological University (NTU Singapore), ageza ikiganiro ku banyeshuri n’abakozi bayo.

Ni ikiganiro cyayobowe n’Umuyobozi wa NTU Singapore Prof Subra Suresh. Abacyitabiriye bahawe umwanya wo kubaza ibibazo Perezida Kagame n’Umuyobozi wa NTU Singapore.

Umukuru w’Igihugu mbere yo gutanga ikiganiro muri iyi Kaminuza yabanje gusura imurikabikorwa rigaragaza ibyo Kaminuza Nanyang Technological University yagezeho mu myaka 30.

Muri uru ruzinduko ruzasozwa tariki 2 Ukwakira, Perezida Kagame yayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati ya NTU na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

Perezida Kagame yakurikiranye isinywa ry’amasezerano yo guhererekanya abanyeshuri ba Kaminuza hagati ya Singapore n’u Rwanda

Isinywa ry’aya masezerano rizatuma umwaka utaha wa 2023 u Rwanda rwohereza abanyeshuri kwiga muri iyi Kaminuza iri mu za mbere zikomeye ku isi.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore, ruje rukurikira urwa Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong i Kigali, rwabaye mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2022, nyuma gato y’inama ya CHOGM.

Umukuru w’Igihugu yaherukaga gukorera uruzinduko rw’akazi muri Singapore muri Nzeri 2015, rukaba rwaraje rukurikira urwa mbere yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2008.

U Rwanda na Singapore bifitanye umubano ushingiye kuri byinshi birimo ubucuruzi, ishoramari n’ubukungu, uburezi, ubutabera, ubwikorezi bwo mu kirere n’ikoranabuhanga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Ibisasu 15 byataburuwe ahakorwa umuhanda

Mu Karere ka Rubavu aharimo gukorwa umuhanda uzahuza Umurenge wa Rugerero, Rubavu n’uwa Gisenyi, habonetse ibisasu 15 byari bitabye mu butaka. Ni ibisasu bishaje byabonetse mu nkengero z’umuhanda, bikaba bishoboka ko haboneka ibindi kuko atari ubwa mbere bihataburuwe. Ni ibisasu bimaze igihe kirekire mu butaka Mu mudugudu wa Gafuku mu Kagari ka Gikombe ahabonetse ibisasu, muri 1994 higeze kuba ingabo za FAR mbere yo guhunga zerekeza mu cyahoze cyitwa Zaïre. […]

todaySeptember 29, 2022 128

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%