Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, yageze muri Kaminuza yaho yitwa ’Nanyang Technological University’ ahatera igiti cyitwa Umukunde gisanzwe gifite akamaro kanini mu buvuzi.
Muri Singapore icyo giti cyitwa ’Asam’ kikaba ngo cyibutsa umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo mu bijyanye no guhanga udushya no gaharanira uburambe.
Umuyobozi w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Nyirahabineza Jeanne avuga ko Abanyarwanda bakoresha umukunde nk’umuti wo kuvumburira abana (n’abantu bakuru) barwaye kugugara mu nda, bigatuma babasha kwituma neza.
Nyirahabineza avuga ko gusekura umukunde umuntu akanywa amazi yawo bivura inzoka zo mu nda ndetse bigasukura imyanda na aside bigasohoka.
Nyirahabineza agira ati “Umukunde urimo ijambo gukunda, hari abawukoreshaga kugira ngo bakunde cyangwa bakundane, ni ukuwahira bakawusekura bakanywa amazi yawo.”
Ibijyanye n’uko Perezida wa Repubulika yateye icyo giti mu kindi gihugu, ngo bivuze ko u Rwanda na Singapore cyangwa na Kaminuza yaho bafitanye ubushuti n’ubumwe bwihariye.
Perezida Kagame hamwe n’itsinda rimuherekeje ry’Abayobozi batandukanye basuye inzego zigize Kaminuza ya ’Nanyang Technological University’, ndetse akaba yagejeje ijambo ku banyeshuri n’abayobozi baho barenga 1000.
Umukuru w’Igihugu yanayoboye isinywa ry’amasezerano hagati ya Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda na Kaminuza ya Nanyang hagamijwe kujya bohererezanya abanyeshuri.
Imibare itangazwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yerekana ko imyanya y’abagore yavuye kuri 12% mu 1995, kuri ubu ikaba igeze kuri 61.25% muri uyu mwaka wa 2022. Bivuze ko u Rwanda rwakubye inshuro zirenga ebyiri impuzandengo ya 26.4%, igenderwaho ku rwego mpuzamahanga mu bushakashatsi bukorwa n’Ihuriro ry’Inteko Zishinga Amategeko ku Isi. U Rwanda kandi nicyo gihugu gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko bari munsi y’imyaka 45, kuko impuzantengo y’Isi […]
Post comments (0)