Inkuru Nyamukuru

Eveque Mutabaruka yagizwe Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Banki ya Kigali

todaySeptember 30, 2022 1760

Background
share close

Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje ko Eveque Mutabaruka yagizwe Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho akaba yitezweho gushyira mu bikorwa ingamba n’imishinga y’udushya bitanga serivisi zinoze ku bakiriya.

Eveque Mutabaruka

Nk’uko biri mu itangazo rya Banki ya Kigali; Eveque Mutabaruka ashinzwe guteza imbere intego z’ikoranabuhanga, guhanga udushya no gutanga ku bakiriya serivisi zifite ubuziranenge bwo ku rwego ruhanitse hamwe no gucunga umutekano w’amakuru.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi yakiriye Eveque Mutabaruka mu muryango w’Abakozi b’iyi banki, avuga ko ategerejweho kubaka uburyo bwo guhanga udushya na serivisi z’ikoranabuhanga rigezweho ritanga ibisubizo ku bakiriya.

Dr Karusisi ati “Twishimiye kuba twagize Eveque Mutabaruka Umuyobozi ushinzwe itumanaho. Inshingano ze ni intambwe ikomeye kuri twe nk’Ikigo cy’imari gikeneye gutanga ibicuruzwa na serivisi bishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.”

Eveque Mutabaruka afite uburambe bw’imyaka irenga 10 mu itumanaho n’ikoranabuhanga aho yakoze mu bigo by’Imari bitandukanye, birimo BBS ya Botswana, Banki ya Kigali na KCB byo mu Rwanda.

Mutabaruka afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu ikoranabuhanga yakuye muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta University of Agriculture and Technology.

Akomeje no gushaka indi mpamyabumenyi mu bucuruzi n’imitegekere( Master’s Degree in Business and Administration) muri Kaminuza yitwa University of People muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Mutabaruka asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri (Bachelor’s Degree) mu bijyanye n’ubumenyi bwa mudasobwa yakuye muri Kaminuza y’i Ngozi mu Burundi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yateye igiti cy’umukunde muri Kaminuza yo muri Singapore

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore, yageze muri Kaminuza yaho yitwa ’Nanyang Technological University’ ahatera igiti cyitwa Umukunde gisanzwe gifite akamaro kanini mu buvuzi. Muri Singapore icyo giti cyitwa ’Asam’ kikaba ngo cyibutsa umuco wo kwigira no kwishakamo ibisubizo mu bijyanye no guhanga udushya no gaharanira uburambe. Umuyobozi w’Abavuzi Gakondo mu Rwanda Nyirahabineza Jeanne avuga ko Abanyarwanda bakoresha umukunde nk’umuti wo kuvumburira […]

todaySeptember 30, 2022 275

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%