Inkuru Nyamukuru

Umukozi wa RIB ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali n’Umupolisi batawe muri yombi

todayOctober 6, 2022 363

Background
share close

Urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi umwe mu bakozi barwo ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali, n’Umupolisi bakekwaho ibyaha bya ruswa.

RIB yatangaje ko ku ya 27 Nzeri 2022 aribwo rwataye Kabayiza Ntabwoba, Umuyobozi ushinzwe iperereza mu Mujyi wa Kigali (Provincial Chief Intelligence Officer), na Murekezi Augustin ufite ipeti cya Chief Inspector of Police, CIP.

RIB iti: “Aba bombi barimo gukorwaho iperereza ku byaha baregwa byo gusaba no kwakira indonke bitemewe n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa n’uburiganya nk’uko biteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.”

“Ibi byaha ngo byakozwe mu bihe bitandukanye. Bikaba bifitanye isano n’ikibazo cyakurikiranwaga.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira

Umuvugizi wa RIB, Dr. Thierry B. Murangira, aganira na Ktpress, yavuze ko mu nshingano uru rwego rufite, rizakomeza guhashya abantu bagira uruhare mu byaha nk’ibyo, harimo n’abakozi barwo.

Yagize ati: “RIB yongeye gushimangira ko itihanganira na gato ruswa mu bakozi bayo ndetse n’abandi bashinzwe kubahiriza amategeko, kandi ishimira abaturage kuba batanga amakuru ku bayobozi baka ruswa.”

Dr Murangira yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubugenzacyaha, kimwe n’izindi nzego zose za Leta, bishoboka ko rufite abantu bashobora kwishora mu byaha nka ruswa. Ariko bizeza abanyarwanda ko batazakomeza kwihanganira na gato ruswa muri uru rwego nk’uko babikora no mu zindi nzego.

Dr. Murangira yavuze ko RIB ihora ikangurira abakozi bayo kwitwara neza mu buryo budashobora kwangiza icyizere abaturage bafitiye RIB nk’urwego rufite inshingano zo kurwanya ibyaha.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urukiko rwagize abere Abanyamakuru ba Shene ya YouTube Iwacu TV, rusaba ko bahita barekurwa

Urukiko rukuru ku wa gatatu tariki 05 Ukwakira, rwasabye ko Abanyamakuru batatu bakoreraga shene ya YouTube yitwa Iwacu TV, barekurwa nyuma yo gusanga badahamwa n'ibyaha baregwaga. Jean Damascene Mutuyimana, umwe mu banyamakuru batatu barekuwe Abo banyamakuru batatu barimo: Jean Damascene Mutuyimana, Shadrack Niyonsenga, na Jean Baptiste Nshimiyima bari bafunzwe kuva mu 2018. Bashinjwaga ibyaha birimo gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu bihugu by’amahanga, gutangaza amakuru agamije guteza imvururu. Aba […]

todayOctober 6, 2022 215

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%