Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu, ku wa Kabiri tariki ya 11 Ukwakira, yafashe uwitwa Tuyishime Fidèle w’imyaka 28, wari ufite imyenda n’inkweto bya caguwa byari byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibyafashwe ni ibilo 100 by’imyenda n’ibilo 60 by’inkweto bya caguwa byafatanywe Tuyishime, mu mudugudu wa Bihe akagari ka Rungu, mu Murenge wa Mudende, nyuma y’uko abandi batatu bari kumwe nawe babikubise hasi bakiruka.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ahagana saa yine n’igice z’ijoro biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “ Twahawe amakuru n’umuturage wo mu murenge wa Bugeshi avuga ko hari abantu bikoreye imifuka irimo imyenda ya magendu bari barimo kwerekeza mu murenge wa Mudende. Twahise dutegura igikorwa cyo kubafata tubatangirira mu Kagari ka Rungu ari naho twafatiye umwe muri bo ari we Tuyishime nyuma y’uko abandi batatu bari kumwe, bakibona abapolisi bahise batura imifuka hasi biruka basubira inyuma.”
Akimara gufatwa, yavuze ko bari bahawe ikiraka n’umucuruzi mu isoko rya Mahoko wari bumuhembe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 3 atigeze avuga amazina ye.
Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali baravuga ko itumbagira ry’ibiciro ku isoko, ryatumye hari abahitamo kurya rimwe ku munsi kuko ikiguzi cy’ibiribwa kiri hejuru cyane, amafaranga bavuga ko batayabona. Ibishyimbi bigeze ku 1,200Frw ku kilo Mukagahima Anastasie akorera ubucuruzi buciriritse mu isoko rya Kimironko, avuga ko ibiciro biri ku isoko birenze ubushobozi bw’abaturage baza guhaha, kuko usanga bamwe nta mikoro ahagije bafite bagahitamo kubyihorera. Ati “Erega ubu ibibazo twese turabifite […]
Post comments (0)