Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua

todayOctober 14, 2022 114

Background
share close

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida wa Kenya, muri Village Urugwiro Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua n’itsinda ayoboye , baganira ku kurushaho kwagura umubano mwiza usanzweho, ku bw’inyungu z’abatuye ibihugu byombi.

Visi Perezida wa Kenya, Gachagua ari mu Rwanda aho ku wa Kane yitabiriye itangizwa ry’inama y’urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt’ iri kubera i Kigali.

Perezida Paul Kagame aheruka muri Kenya, mu kwezi gushize aho yitabiriye umuhango wo kurahira kwa William Ruto na Visi Perezida, Gachagua, wabaye tariki 13 Nzeri 2022.

U Rwanda na Kenya bisanzwe bifitanye umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubutabera, ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, ikoranabuhanga n’itumanaho, umutekano n’ibindi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rurakangurirwa kwitabira kwizigamira muri EjoHeza

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize (RSSB), rurahamagarira urubyiruko kwitabira kwizigamira muri EjoHeza, kugira ngo ayo mafaranga azabafashe igihe bazaba bamaze kugera mu masaziro yabo. Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NIRS) mu 2011, bwagaragaje ko Abanyarwanda bazigamira izabukuru ari 8%, mu gihe abagera kuri 92%, nta buryo bafite bwo kuzigamira izabukuru. Ubu bushakashatsi bwanagaragaje ko mu myaka 30 iri imbere, abantu bagejeje imyaka 60 kuzamura, bazaba bageze […]

todayOctober 13, 2022 26

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%