Inkuru Nyamukuru

RUBAVU: Batatu bafashwe cyekwaho kuvunja amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko

todayOctober 14, 2022 43

Background
share close

Polisi y’u Rwanda iraburira abakora ibikorwa byo kuvunja amafaranga mu Karere ka Rubavu, haba mu Mujyi wa Gisenyi no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), mu buryo bunyuranyije n’amategeko ko bitemewe Kandi ko bihanwa n’itegeko.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira, mu mudugudu wa Gasutamo, mu Kagari ka Kivumu, Umurenge wa Gisenyi, hafatiwe abantu batatu bakoraga ibikorwa byo kuvunja amafaranga bizwi nk’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko hafashwe abantu batatu bose bakaba bafatiwe ku mupaka ahagana ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba.

Yagize ati:” Ibikorwa byo kubafata byateguwe nyuma y’uko bimenyekanye ko hari abantu bakora ubucuruzi butemewe n’amategeko, bwo kuvunja amafaranga y’amahanga cyane cyane mu Mujyi wa Gisenyi no ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ahazwi nka Grande Barrière na Petite Barrière.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo  bafatwaga umwe muri bo yari afite amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 108, undi afite 23,900 Frw n’amadorali y’Amerika 40 (US$40) n’amafaranga akoreshwa muri Kongo 105,100; mu gihe uwa gatatu  yari mu bafatanyaga nabo muri ibyo bikorwa n’ubwo ubwo bafatwaga we ntayo yafatanywe.”

CIP Rukundo yaburiye abazi ko bakora ubu bucuruzi bw’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko buhanirwa n’amategeko kandi ko  bushobora kuba inkuruzi y’ibindi byaha birimo ibifitanye isano n’iyezandonke, bukanabangamira ibiro by’ivunjisha bibifitiye ibyangombwa bisanzwe bikora mu buryo bwubahirije amategeko.

Ingingo ya 223 yo mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi 6 ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ariko atarenze Miliyoni 3 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Koreya ya Ruguru Yateye Misile Hafi ya Koreya y’Epfo

Koreya y’epfo yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu Koreya ya ruguru yateye misile yo mu bwoko bwa balistike iyerekeza mu mazi yayo yo mu gace k’uburasirazuba. Umukuru w’ibiro bikuru bishinzwe ingabo muri Koreya y’epfo, avuga ko iyo misile yatewe kuri uyu wa gatanu ariko nta makuru arenze ayo yatanze. Uyu muyobozi mu gisirikare yavuze kandi ko Koreya ya ruguru yagurukije indege mu ijoro ryo ku wa kane […]

todayOctober 14, 2022 45

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%