Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu, baje gutangira inshingano zabo mu Rwanda.
Abatanze impapuro zabo ni Belén CALVO UYARRA uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda na Ozonnia Matthew OJIELO, umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, na Signe Winding Albjerg wa Denmark ufite icyicaro i Kampala muri Uganda.
Abo bose nyuma yo gushyikiriza impapuro Perezida Paul Kagame, bagize icyo bavuga kuri gahunda yo kubaka ubufatanye mu iterambere ry’ibihugu byombi.
Ozonnia Matthew OJIELO yavuze ko ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame byibanze ku kongera imikoranire y’u Rwanda na UN, mu nzego zitandukanye.
Ati “Icyo nsezeranye kuri Guverinoma no ku Banyarwanda ni uko nzashyiraho imikorere y’Umuryango w’Abibumbye irangwa n’ubufatanye, igendera kuri gahunda za Leta y’u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi ishyigikira gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere”.
Ozonnia Matthew OJIELO yavuze ko atazibagirwa ko na we ari Umunyafurika, akifuza kuzagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu, cyane akazishimira intsinzi y’u Rwanda bikazabera urugero abandi muri Afurika, bityo umugabane wose ukagera ku iterambere rirambye, ibi akavuga ko ariyo ngengabihe ye muri iyi myaka itanu agiye kumara mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda igenda iteza imbere ikoranabuhanga (ICT), ku buryo biteganyijwe ko mu 2024, imirimo irishingiyeho izaba ifite uruhare rwa 5% mu musaruro mbumbe w’Igihugu (GDP). Tap and Go, ikoranabuhanga ryatanze akazi ku babarirwa muri 300 Nk’uko bisobanurwa na Angelos Munezero, ushinzwe gukurikirana iby’ikoranabuhanga rusange muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (Public Sector Digitization Analyst Ministry of ICT and Innovation), raporo ya GDP y’igihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, yagaragaje […]
Post comments (0)