Inkuru Nyamukuru

Banki ya Kigali na Ali Pay borohereje abahererekanya amafaranga hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa

todayOctober 15, 2022 98

Background
share close

Banki ya Kigali (BK) yazanye uburyo bushya buzafasha kandi bukorohereza abakiriya bayo bifuza kurangura ibicuruzwa mu Bushinwa binyuze mu mikoranire na kompanyi ya Ali Pay.

Abayobozi ku mpande zombi bishimiye ubufatanye mu korohereza abahererekanya amafaranga hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa

Umukiriya wa BK azajya abasha kohereza amafaranga mu Bushinwa hanyuma abikuze mu mafaranga akoreshwa muri icyo Gihugu ku kiguzi gito ugereranyije na mbere uko byakorwaga.

Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi, avuga ko ko ubu bufatanye buzafasha abakiriya kohereza amafaranga mu Bushinwa mu buryo bworoshye kandi buhendutse.

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda yari ifitanye amasezerano arambuye na Alibaba, bityo BK yaje mu gufasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, bafasha abantu kohererezanya amafaranga hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Avuga ko iyi serivisi izatuma abantu bohererezanya amafaranga mu buryo bwihuse kandi ku kiguzi gito ugereranyije n’uburyo bwari busanzweho, ibi bikazanazanira Banki abakiriya bakeneye iyi serivisi.

Uburyo bizajya bikorwa ni konti zizajya zivugana binyuze mu ikoranabuhanga ku buryo umuntu ufite konti muri BK azajya yohereza amafaranga uri mu Bushinwa agahita abibona ako kanya.

Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi

Dr Karusisi avuga ko ubu buryo bworoshye kandi bwizewe umutekano kuko bukoreshwa n’abarenga Miliyari ku Isi kandi bukaba buhendutse cyane.

Ati “Umuntu wese wohereza amafaranga ari munsi ya 10,000 by’Amadolari ya Amerika, azajya yishyura amadolari 25 gusa nyamara ubundi umuntu woherezaga amafaranga mu Bushinwa yatangaga amadolari 100. Ubu rero ikiguzi cyaragabanutse cyane ku buryo twizera ko tuzagira abakiriya benshi.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, avuga ko iyi ari indi ntambwe itewe y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.Hari hashize imyaka itatu porogaramu ya ‘Electronic World Trade Platform (eWTP)’ igiranyanye amasezerano na Alibaba yo koroshya ubucuruzi hagati y’Abanyarwanda n’Abashinwa.

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi

Nka RDB ngo bashimishijwe n’aya masezerano kuko bizoroshya mu kohererezanya amafaranga no gukora ubucuruzi.

Ni byo Clare Akamanzi yasobanuye, ati “Iyi serivisi ishyizweho izoroshya ubucururuzi aho umuntu hano azajya yohereza amafaranga mu buryo bwihuse ako kanya akaba ageze mu Bushinwa kandi mu buryo buhendutse.”

Umujyanama mu byerekeranye n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang avuga ko kuba ubu buryo bworoshye, buhendutse kandi bwizewe, bizongera umubare w’Abashinwa ndetse n’abandi bantu benshi bifuza gushora imari mu Rwanda.

Uretse no kuzana amafaranga mu Rwanda, ngo bazabasha no kuzana ibikoresho binyuranye ndetse n’ikoranabuhanga.

Avuga ko kuba mu Rwanda hari amahirwe y’ishoramari kubera umutekano, hakaba hiyongereyeho uburyo buhendutse bwo kohererezanya amafaranga, bizazana umubare munini w’abashoramari kandi bizamure ubukungu bw’Igihugu.

Avuga ko kuba Alibaba yarahisemo kugirana amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda byatewe n’icyizere ku mutekano no ku miyoborere myiza y’Igihugu.

Agira ati “Ntekereza ko Alibaba kugirana amasezerano n’u Rwanda byatewe ahanini no kuba haboneka umutekano ndetse n’imiyoborere myiza, Igihugu giharanira gutera imbere no guhanga udushya.”

Uyu muyobozi yavuze ko imyaka ibiri ishize Isi ihanganye n’ingaruka za Covid-19 ndetse n’intambara ya Ukraine ku buryo Isi ihanganye no kuzahura ubukungu, bityo abantu bakaba barimo kwifuza ahantu hari umutekano bashora imari bakaba banahatura.

Umujyanama mu byerekeranye n’ubucuruzi muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Hudson Wang

Aya masezerano kandi ngo afite icyo avuze ku mubano w’u Bushinwa n’u Rwanda kuko ibihugu byombi byiyemeje ubufatanye mu buryo butandukanye harimo no koroshya ubucuruzi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki 14 Ukwakira 2022, yakiriye ba Ambasaderi bashya batatu, baje gutangira inshingano zabo mu Rwanda. Abatanze impapuro zabo ni Belén CALVO UYARRA uhagarariye umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda na Ozonnia Matthew OJIELO, umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye (UN) mu Rwanda, na Signe Winding Albjerg wa Denmark ufite icyicaro i Kampala muri Uganda. Abo bose nyuma yo gushyikiriza impapuro Perezida Paul Kagame, bagize […]

todayOctober 15, 2022 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%