Inkuru Nyamukuru

Uganda: Gen Muhoozi yambuwe uburenganzira kuri Twitter

todayOctober 18, 2022 67

Background
share close

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yavuze ko umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, atazongera kugira ibitekerezo anyuza kuri Twitter birebana na gahunda za Guverinoma.

Muhoozi Kainerugaba yahawe ipeti rya General

Ibi bibaye nyuma y’ubutumwa bwateje impagarara mu minsi ishize, ubwo Gen Kainerugaba w’imyaka 48 yandikaga kuri Twitter, avuga ko ashobora kugaba igitero muri Kenya akigarurira umurwa mukuru Nairobi mu byumweru bibiri.

Nyuma Perezida Museveni yaje gusaba imbabazi Abanya-Kenya, kubera ibyavuzwe n’umuhungu we.

Mu ijambo ryaciye kuri televiziyo NBS ku wa mbere, Museveni yaragize ati “Agomba kuva kuri Twitter, ibi twabiganiriyeho. Twitter ubwayo si cyo kibazo, ikibazo ni ibyo umuntu yandikaho”.

Perezida Museveni yakomeje agira ati “Kuvuga ku bindi bihugu no ku banyapolitiki bo muri Uganda ni ibintu atagombye gukora, kandi ntabwo azongera kubikora.”

Perezida Museveni yanavuze ko umuhungu we yemerewe kwandika tweets zirebana na siporo cyangwa izindi ngingo zidateza impagarara”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

#AmavubiU23 yasuye umukecuru Mukanemeye amugenera impano zirimo n’ibiribwa (AMAFOTO)

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 basuye umukecuru Mukanemeye Madeleine usanzwe ufana Mukura VS n’Amavubi. Kuri uyu wa Kabiri tariki 18/10/2022 abakinnyi bagize ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 basuye Mukanemeye Madeleine wo mu Karere ka Huye. Uyu mukecuru ubusanzwe uzwiho gushyigikira ikipe ya Mukura Victory Sports n’Amavubi by’umwihariko ku mikino ibera kuri Stade Huye, aba bagize iyi kipe bamugeneye impano zirimo umwambaro w’Ikipe y’Igihugu, ikoti […]

todayOctober 18, 2022 211

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%