Inkuru Nyamukuru

Polisi igiye guteza cyamunara ibinyabiziga 590

todayOctober 24, 2022 283

Background
share close

Polisi y’u Rwanda igiye guteza cyamunara ibinyabiziga n’ibinyamitende byafatiwe mu turere 20 tw’u Rwanda, birimo imodoka 15, moto 496 n’amagare 79.

Moto ni zo nyinshi mu bizatezwa cyamunara

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangarije Kigali Today ko cyamunara izabera aho ibinyabiziga biparitse ku cyicaro gikuru cya Polisi muri buri karere.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, rivuga ko Polisi y’u Rwanda imenyesha abantu bose ko hari ibinyabiziga byafatiwe mu bikorwa binyuranye (Operations), bikaba byaregeranyirijwe ku cyicaro cya Polisi muri buri karere zafatiwemo, igahamagaraira buri wese ushaka kubisura kwitabira kujyayo akabira bitarenze tariki ya 31 Ukwakira 2022.

CP Kabera avuga ko gubisura ibi binyabiziga byatangiye kandi buri wese adahejwe kuza kureba icyo yapiganirwa.

Polisi mbere y’uko iteza cyamunara, yibutsa abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiwemo, ko bakwihutira kujyana inyemezabwishyu ku cyicaro muri buri karere aho biparitse bagatwara ibinyabiziga byabo, bitaratezwa cyamunara.

Ati “Turasaba abantu bose bishyuye amande ku makosa ibinyabiziga byabo byafatiriwemo, ko bakwihutira kujyana inyemazabwishyu kuri Polisi bagatwara ibinyabiziga byabo bitaratezwa cyamunara”.

Izi modoka ziri mu bizatezwa cyamunara

Ikindi yibukije abantu ni ukutajya kwiyitirira ikinyabiziga kitari icyabo, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi ibanza gutanga iri tangazo kugira ngo yibutse abafite ibinyabiziga byafashwe, kwitabira kujya kubikurikirana bitarajya muri cyamunara.

Ingingo no 38 y’itegeko no 34/1987 iteganya ko iyo ikinyabiziga kirengeje ukwezi cyarafatiriwe gishobora gutezwa cyamunara. Ariko Polisi ibaha igihe gihagije cyo gukemura ibibazo bafite kuko icyamunara cyari giherutse muri Werurwe 2022.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Santrafurika: Abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro batanze imiti ku baturage bimuwe n’imyuzure

Ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ukwakira, abapolisi b’u Rwanda bari  mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Centrafrique (MINUSCA), batanze ubufasha bw’ubuvuzi ku baturage bavanywe mu byabo n’imyuzure yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa mu minsi yashize. Amatsinda abiri y’abapolisi b’u Rwanda akorera mu murwa mukuru Bangui; RWAFPU-1 na PSU niyo yazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abaturage baherutse gukurwa mu byabo n’imyuzure bimurirwa mu kigo cy’amashuri abanza […]

todayOctober 24, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%