Inkuru Nyamukuru

Philippines: Ingofero zifasha abanyeshuri kudakopera mu kizamini zabaye igitaramo

todayOctober 24, 2022 353

Background
share close

Amafoto y’abanyeshuri bambaye iziswe “ingofero zo kurwanya gukopera” mu bizamini byo mu mashuri makuru, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Philippines.

Abanyeshuri bo ku ishuri rikuru ryo mu mujyi wa Legazpi basabwe kwambara ikintu gipfuka umutwe cyo gutuma batanaga akajisho ku mpapuro za bagenzi babo.

Benshi bakoze ibyo kwambara mu mutwe mu bintu bitandukanye birimo ibyo mu bikarito, mu bikoresho byo gutwaraho amagi no mu bindi bikoresho bitari bigikoreshwa. Abandi bambaye ingofero, za ‘casques’ (helmets) cyangwa ingofero z’ibikinisho zo ku munsi mukuru, kugira ngo bashobore kwipfuka.

Umwarimu wabo yabwiye BBC ko yari arimo gushaka “uburyo busekeje” bwo gutuma habaho “ubunyangamugayo no kuvugisha ukuri” mu mashuri yigishamo.

Mary Joy Mandane-Ortiz, umwarimu wigisha ibyo gukora imashini z’amashanyarazi (mechanical engineering) kuri Bicol University College of Engineering, yavuze ko icyo gitekerezo “rwose cyatanze umusaruro”.

Amakuru avuga ko byanabereye urugero amashuri na za kaminuza zo mu bindi bice by’igihugu, rwo gushishikariza abanyeshuri baho gukora ibyo kwambara mu mutwe byo kurwanya gukopera.

Prof Mandane-Ortiz yavuze ko abanyeshuri be batsinze neza muri uyu mwaka, babifashijwemo n’uburyo bukaze bwo gukoramo ibizamini bwatumye biga cyane kurushaho.

Yongeyeho ko benshi muri bo basoje ibizamini byabo hakiri kare – kandi ko nta munyeshuri n’umwe wafashwe arimo gukopera muri uyu mwaka.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame asanga abagabo bakwiye gufata iyambere kugirango uburinganire bushinge imizi

Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga hakiri byinshi byo gukora kugira ngo u Rwanda rugere ku buringanire n'ubwuzuzanye hagati y'abagabo n'abagore mu buryo busesuye nubwo hari intambwe ndende imaze guterwa. Asaba abagabo gufata iyambere mu gutuma uburinganire bugera ku ntego uko bikwiye. Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu nama y'ihuriro ry'abagiraneza bakorera ku mugabane wa Afurika, African Philanthropy Forum 2022. Nubwo hari byinshi u […]

todayOctober 24, 2022 61

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%