Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yahishuye ko kugirango akorerwe ibirori by’isabukuru babanje kumubeshya

todayOctober 24, 2022 264

Background
share close

Perezida Paul Kagame yavuze ko ku munsi w’isabukuru ye, abagize umuryango we ndetse n’inshuti ze bamukoreye ibirori ariko babanza kumubeshya kugira ngo abyitabire, bamubwira ko hari abantu bafite ikibazo kandi gikomeye bashaka kumubwira.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki 24 Ukwakira 2022, ubwo yitabiraga Ihuriro Nyafurika ku bikorwa by’ubugiraneza, African Philanthropy Forum 2022. Ni nyuma y’uko abitabiriye iyi nama babanje kuririmbira Perezida Kagame bamwifuriza isabukuru nziza y’amavuko.

Perezida Kagame ubwo yafataga umwanya ngo abagezeho ijambo, yabanje gushimira abitabiriye iyi nama, ndetse avuga ko bamutunguye ibijya gusa nk’ibyamubayeho mu ijoro ryashize (ku cyumweru), maze abo mu muryango we n’inshuti bahitagamo kumubeshya ko hari abantu bamushakaga nyamara mu byukuru bwari uuryo bugamije kumutungura ku munsi we w’amavuko.

Umukuru wigihugu yavuze ko ubundi amasaha ya nyuma ya Saa Sita ku cyumweru yari yahisemo kuruhuka akareba n’umupira.

Yagize ati “Mwantunguye nk’uko byagenze mu mugoroba washize, nari nafashe umwanzuro wo gufata amasaha ya nyuma ya saa Sita yose n’ay’umugoroba ngo nduhuke nanarebe umupira w’amaguru ariko nyuma nakiriye ubutumwa bumbwira ko hari abantu bashaka ko tubonana kubera ko bafite ikibazo cyihutirwa bashaka kumenyesha.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Bahise banjyana mu rugo rw’umuntu mpageze nsanga abantu bateguye umusangiro wo kunyifuriza isabukuru nziza, abo bantu bari inshuti n’umuryango.”

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter, yashimye byimazeyo abafashe umwanya bakamwifuriza isabukuru nziza.

Umukuru w’Igihugu yizihije isabukuru ye ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, yuzuza imyaka 65. Abantu batandukanye bamwifurije ibyiza no kunezezwa n’uwo munsi, ndetse Madamu Jeannette Kagame amugaragariza uburyo atewe ishema no kumugira.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Philippines: Ingofero zifasha abanyeshuri kudakopera mu kizamini zabaye igitaramo

Amafoto y'abanyeshuri bambaye iziswe "ingofero zo kurwanya gukopera" mu bizamini byo mu mashuri makuru, yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Philippines. Abanyeshuri bo ku ishuri rikuru ryo mu mujyi wa Legazpi basabwe kwambara ikintu gipfuka umutwe cyo gutuma batanaga akajisho ku mpapuro za bagenzi babo. Benshi bakoze ibyo kwambara mu mutwe mu bintu bitandukanye birimo ibyo mu bikarito, mu bikoresho byo gutwaraho amagi no mu bindi bikoresho bitari […]

todayOctober 24, 2022 352

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%