Icyumweru cyo kurwanya ruswa: Gufata abantu bakomeye barya ruswa biracyagoranye
Ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko buhora iteka bushakisha uburyo bwafata abantu bakomeye barya ruswa kugirango bahanwe n’amategeko. Umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yavuze ko mu bayobozi bakomeye harimo abarya ruswa, ariko ko bafite amayeri mesnhi yo kwihisha ubutabera kuburyo kubafata bitoroshye. Ni mu kiganiro urukiko rw’ikirenga n’ubushinjacyaha bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere 11 Gashyantare, hatangizwa icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Umva inkuru irambuye hano:
Post comments (0)