Inkuru Nyamukuru

Kenya: Guverinoma nshya ya William Ruto irimo umuminisitiri umwe wo mu yacyuye igihe

todayOctober 27, 2022 172

Background
share close

Guverinoma nshya ya Kenya igizwe n’abaminisitiri 22 irarahira kuri uyu wa kane, nyuma y’umunsi umwe yemejwe n’inteko ishinga amategeko.

Perezida William Ruto yagumanye umuminisitiri umwe rukumbi wahoze muri guverinoma yacyuye igihe, amugira umujyanama w’umutekano w’igihugu, hanyuma ashyiraho n’umwanya mushya w’umunyamabanga wa guverinoma.

Njuguna Ndung’u wahoze ari umuyobozi wa banki nkuru y’igihugu, yagizwe umunyamabanga mushya ushinzwe umutungo w’igihugu, naho Justin Muturi wahoze ari perezida w’inteko ishinga amategeko agirwa umushinjacyaha mukuru.

Abaminisitiri biganje muri guverinoma ya Ruto ni abo bafatanyije mu rugendo rwa politike kuva agitangira guhatanira kuyobora Kenya.

Nubwo William Ruto mu gihe cyo kwiyamamaza yizezaga abagore ko bazahabwa 50% by’imyanya muri guverinoma, 22 gusa ni bo bahawe imyanya muri minisiteri, harimo babiri b’abajyanama ba perezida n’umwe wahawe kuba umunyamabanga wa guverinoma.

Kimwe mu by’ingenzi guverinoma nshya ya Kenya izihutira gukemura nk’uko Perezida Ruto yabyijeje abaturage, ni ibibazo bishingiye ku buzima buhenze n’ibura ry’ibiribwa ryatewe n’imvura yagabanutse.

Kuwa kabiri Perezida Ruto yavuze ko akeneye byibuze umwaka umwe kugira ngo igiciro cy’ifu y’ibigori kibe cyagabanutse – nka kimwe mu biribwa ngandurarugo muri Kenya.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Sobanukirwa byinshi utari uzi ku ntoryi

Intoryi kimwe n’ibibiringanya bihuje akamaro, ni rumwe mu mboga zititabwaho cyane kandi nyamara zifite intungamubiri nyinshi, ndetse usanga hari abazisuzugura bibwira ko ari imboga z’abadafite amikoro. Hari n’abazirya ari uko babuze uko bagira, ariko numara kumva akamaro zifite mu buzima bwa muntu, niba wari ufite imyumvire nk’iyo irahinduka. Intoryi zigira amabara anyuranye: icyatsi, umweru na mauve. Intoryi zikungahaye kuri Vitamin B1, B3, B6 na B9, Vitamin K, Potassium, Ubutare- Fer/Iron, […]

todayOctober 27, 2022 5087

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%