Inkuru Nyamukuru

Indonesia: Umurambo w’umugore wasanzwe mu nda y’uruziramire nyuma yo kuburirwa irengero

todayOctober 27, 2022 211

Background
share close

Umugore wo mu ntara ya Jambi muri Indonesia yishwe ndetse amirwa bunguri n’inzoka y’uruziramire, nk’uko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga.

Inziramire zimira bunguri ibiryo byazo. Inzasaya zazo zihuzwa n’inyama zorohereye cyane kuburyo zishobora gukweduka zikamira ikintu kinini izo nzoka ziriye.

Jahrah, wakoraga umurimo wo komora ku biti igishishwa gikorwamo caoutchouc, amakuru avuga ko yari ari mu kigero cy’imyaka 50.

Mu gitondo cyo ku cyumweru uyu mugore ngo yazindukiye mu mirimo ye nk’uko bisanzwe, mu murima urimo ibyo biti bivamo caoutchouc. Nyuma y’uko adatashye mu ijoro ryo kuri uwo munsi, nibwo byatangajwe ko yaburiwe irengero maze hoherezwa abantu bo kumushakisha.

Bucyeye bwaho, abaturage bo muri icyo cyaro batahuye uruziramire rwasaga nk’urufite inda nini. Abaturage nyuma bararwishe maze bayisangamo umurambo we.

Nubwo ibintu nk’ibi bidakunze kubaho, BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ibi atari ubwa mbere bibayeho umuntu wo muri Indonesia yishwe akaribwa n’uruziramire.

Izindi mpfu ebyiri nk’izi zatangajwe muri iki gihugu hagati y’umwaka wa 2017 n’uwa 2018.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

CGP Marizamunda yitabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga kuri za Gereza no kugorora

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, CGP Juvenal Marizamunda n’intumwa ayoboye, bari mu ruzinduko rw’iminsi 5 muri Amerika, aho bitabiriye inama y'ihuriro mpuzamahanga ry'amashyirahamwe ashinzwe amagereza (ICPA). ICPA n'ihuriro mpuzamahanga ridaharanira inyungu rigamije guteza imbere no gusangira imikorere n’imyitwarire mu kugorora mu rwego guteza imbere umutekano mu baturage no gutuma barushaho kugira ubuzima bwiza ku Isi yose. Iri huriro ryarashinzwe mu 1998, rikaba rifite icyicaro i Buruseli mu […]

todayOctober 27, 2022 102

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%