Inkuru Nyamukuru

Mvukiyehe yemeje ko yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports

todayOctober 27, 2022 162

Background
share close

Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, yashimangiye ko atigeze akuraho ubwegure bwe kuko ubu arimo gufasha ikipe mu mezi abiri nk’uko yabyemeye mu bwegure bwe.

Mvukiyehe Juvenal

Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Mvukiyehe yavuze ko atigeze akuraho ubwegure bwe ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, nk’uko byari byatangajwe n’inama y’ubutegetsi.

Ati “Ntabwo nigeze nkuraho ubwegure bwanjye. Nareguye.”Mvukiyehe Juvenal yakomeje avuga ko kuba akiri kuri uyu mwanya, ari gutanga ubufasha mu gihe cy’amezi abiri yavuze mu bwegure bwe.

Ati “Igihe ndimo cy’amezi abiri ni icyo kubafasha nk’uko biri mu bwegure bwanjye.”

Mvukiyehe Juvenal yatorewe kuyobora Kiyovu Sports muri Nzeri 2022.

Ibaruwa Mvukiyehe Juvenal yanditse yegura ku buyobozi bwa Kiyovu Sports
Itangazo inama y’ubutegetsi yasohoye ivuga ko Mvukiyehe Juvenal yakuyeho ubwegure bwe

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Indonesia: Umurambo w’umugore wasanzwe mu nda y’uruziramire nyuma yo kuburirwa irengero

Umugore wo mu ntara ya Jambi muri Indonesia yishwe ndetse amirwa bunguri n'inzoka y'uruziramire, nk'uko amakuru yo mu bitangazamakuru byaho abivuga. Inziramire zimira bunguri ibiryo byazo. Inzasaya zazo zihuzwa n'inyama zorohereye cyane kuburyo zishobora gukweduka zikamira ikintu kinini izo nzoka ziriye. Jahrah, wakoraga umurimo wo komora ku biti igishishwa gikorwamo caoutchouc, amakuru avuga ko yari ari mu kigero cy'imyaka 50. Mu gitondo cyo ku cyumweru uyu mugore ngo yazindukiye mu […]

todayOctober 27, 2022 211

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%