Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi w’Intara ya Rhénanie Palatinat

todayOctober 27, 2022 144

Background
share close

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye Malu Dreyer, Minisitiri-Perezida w’Intara ya Rhénanie Palatinat na Hendrik Hering, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko w’iyo Ntara, bari mu Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie Palatinat.

Amakuru dukesha urubuga rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, avuga ko Perezida Kagame yakiriye aba bayobozi ndetse bagirana ibiganiro.

Perezida Kagame n’abo bayobozi baganiriye ku musaruro waturutse mu bufatanye bw’impande zombi mu nzego zirimo Uburezi, Ubuzima ndetse n’amahirwe ari mu bufatanye bushya muri siporo n’ingufu z’amashanyarazi yisubira, azwi nka renewable energy.

Aba bayobozi bo muri Rhénanie Palatinat bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu, baherekejwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse na Prof Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Ku wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2022 nibwo u Rwanda n’Intara ya Rhénanie Palatinat, bizihizaga imyaka 40 ishize bafitanye umubano.

Muri uwo muhango Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye uruhare Intara ya Rhénanie-Palatinat igira mu iterambere ry’igihugu, ashimangira ko uyu mubano uzakomeza kuba nta makemwa.

Uyu mubano wihariye uzwi ku izina rya Jumelage hagati y’u Rwanda n’intara ya Rhénanie Palatinat yo mu gihugu cy’u Budage, watangiye mu 1982, ushingiye ahanini ku mibanire hagati y’abaturage kurusha uko ushingiye kuri za Leta.

Imishinga inyuranye Intara ya Rhénanie Palatinat imaze gufashamo u Rwanda irimo uburezi, ubuhinzi n’ubworozi n’indi itandukanye, yose ikaba imaze kubarirwa agaciro gasaga miliyoni 70 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 70Frw.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mvukiyehe yemeje ko yeguye ku buyobozi bwa Kiyovu Sports

Mvukiyehe Juvenal wari Perezida w’ikipe ya Kiyovu Sports, yashimangiye ko atigeze akuraho ubwegure bwe kuko ubu arimo gufasha ikipe mu mezi abiri nk’uko yabyemeye mu bwegure bwe. Mvukiyehe Juvenal Mu kiganiro yahaye Kigali Today, Mvukiyehe yavuze ko atigeze akuraho ubwegure bwe ku buyobozi bwa Kiyovu Sports, nk’uko byari byatangajwe n’inama y’ubutegetsi. Ati "Ntabwo nigeze nkuraho ubwegure bwanjye. Nareguye."Mvukiyehe Juvenal yakomeje avuga ko kuba akiri kuri uyu mwanya, ari gutanga ubufasha […]

todayOctober 27, 2022 162

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%