Inkuru Nyamukuru

The Ben mu bahanzi bazagaragara kuri Album ya Ommy Dimpoz

todayOctober 29, 2022 361

Background
share close

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben (Tiger B), azagaragara kuri Album y’umuhanzi wo muri Tanzania, Ommy Dimpoz agiye gushyira hanze.

Indirimbo ‘I Gatch You’, ya 13 muri 15 ziri kuri Album “Dedication” ya mbere y’umuhanzi Ommy Dimpoz, niyo The Ben yakoranye n’uyu muhanzi.

The Ben agiye gukorana indirimbo na Ommy Dimpoz nyuma yo gukorana na Diamond Platnumz indirimbo bise “Why”.

Mu bandi bahanzi bazagaragara kuri iyo Album barimo Blaq Diamond, Fally Ipupa, Nandy, Dj Maphrorisa n’abandi.

Omary Nyemobo uzwi cyane nka Ommy Dimpoz, yamamaye mu njyana ya Bongo Flava, mu ndirimbo zirimo Me and You yakoranye na Vanessa Mdee, “Yanje” yakoranye na Seyi Shay na Kajiandae yakoranye na Ali Kiba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Biden yemeje amasezerano ku mavugurura ya Kigali mu kugabanya imyuka yangiza ikirere

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko yashyize umukono ku masezerano yavugururiwe Kigali, agamije kwihutisha ibikorwa byo kugabanya ikoreshwa ry’imyuka yangiza ikirere. Biden ku wa Kane tariki 27 nibwo yatangaje ko yashyize umukono kuri ayo masezerano afata nko kugera ku ntsinzi y'amateka ku bikorwa byo guhangana n'imihindagurikire y'ikirere ku isi. Mu butumwa yashyize kuri Twitter yagize ati: "Nishimiye gusinya Amavugurura ya Kigali, intsinzi y’amateka ku bakora […]

todayOctober 29, 2022 151

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%