Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Papa w’aba Orthodox

todayOctober 30, 2022 72

Background
share close

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Theodoros wa II, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini rya Orthodox, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa by’iryo torero mu Rwanda.

Papa Theodoros II ari mu Rwanda mu rugendo yatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022. Akigera mu Rwanda yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Muri uru ruzinduko rwe uretse kuzahura n’abayobozi bakuru mu gihugu, azitabira n’ibindi bikorwa bitandukanye by’iri dini mu Rwanda.

Idini ry’aba Orthodox mu Rwanda rifite Paruwasi umunani, zirimo Paruwasi ya Kaziba, Rwabutazi na Gashongora.

Ziherereye mu Karere ka Kirehe naho mu Karere ka Rwamagana hari iya Gishali n’iya Nyagasambu, hari kandi iya Nyamata, iya Butare, iya Gisenyi ndetse n’iya Cyangugu.

Kiliziya ya Orthodox yemerewe bwa mbere gukorera mu Rwanda mu 2013, itangirira mu karere ka Kirehe ahitwa mu Kaziba. Kugeza ubu ikaba ifite abayoboke babarirwa hagati y’ibihumbi birindwi n’umunani.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

RIB irashaka abagera kuri 200 mu 1778 bemerewe gukora ibizami by’akazi

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamenyesheje abarusabye akazi ku myanya itandukanye, ko hatoranyijwe abagera ku 1778 bemererwa kuzajya gukorera ibizamini mu ntara babarizwamo. Muri abo batoranyirijwe gukora ibizamini ku myanya itandukanye yo kugenza ibyaha no gukora ubusesenguzi ku byaha byakozwe, RIB ngo irateganya gufatamo abagera kuri 200. Abenshi muri bo bizasaba ko bajya gucumbika kuko ibizamini bizakorerwa kure y’aho batuye, mu gihe cy’iminsi itatu ku matariki ya 01-03, 04-06 na 08-10 Ugushyingo […]

todayOctober 30, 2022 771

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%