Inkuru Nyamukuru

Imyuzure Yahitanye Abantu 47 muri Filipine

todayOctober 30, 2022 132

Background
share close

Imyuzure n’ubutaka bwatenguwe n’imvura nyinshi byasize bihitanye abantu batari munsi ya 47 mu ntara y’amajyepfo mu birwa bya Filipine.

Abaturage bagera muri 60, baburiwe irengero, hari ubwoba ko baba bari munsi y’intengu, ibibuye, n’ibindi bintu byose byatwawe n’amazi, nk’uko abayobozi babitangaje ku wa gatandatu.

Abantu batari munsi ya 42 batwawe n’imyizure bararohama, mu ntara ya Maguindanao kuva mw’ijoro ryo kuwa kane kugera mu gitondo cyo kuwa gatanu, nk’uko byatangajwe na Naguib Sinarimbo, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’akarere kagizwe n’intara eshanu k’abayisilam, kahoze kayobowe n’inyeshyamba zitandukanyije.

Ibiro bya Leta bishinzwe ibiza, byavuze ko abandi bantu batanu bapfuye mu gitondo cyo ku wa gatandatu mu ntara y’uburasirazuba Camarines Sur bazize serwakira yiswe Nalgae. Ariko ingaruka zayo kugeza ubu, zari intengu zatabye amazu yarimo abantu bagera muri 60 mu mudugudu wa Kusiong mu mujyi wa Datu Odin Sinuat w’intara ya Maguindanao, nk’uko umuyobozi, Sinarimbo yabibwiye ibiro ntaramakuru by’abanyamerika the Associated Press.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Papa w’aba Orthodox

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yakiriye Theodoros wa II, Papa wa Alexandria na Afurika mu idini rya Orthodox, uri mu Rwanda mu rugendo rugamije kwagura ibikorwa by’iryo dini. Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko bagiranye ibiganiro byibanze ku bikorwa by’iryo torero mu Rwanda. Papa Theodoros II ari mu Rwanda mu rugendo yatangiye ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022. Akigera mu Rwanda […]

todayOctober 30, 2022 72

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%