Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Indege yaguye mu kiyaga cya Victoria

todayNovember 6, 2022 145

Background
share close

Indege itwara abagenzi yo muri Tanzania yakoreye impanuka mu kiyaga cya Victoria, ubwo yageragezaga kugwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bukoba uri hafi y’icyo kiyaga mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Impera y’umurizo niyo yagaragaraga

Umuyobozi wo muri uwo mujyi yabwiye BBC ko iyo ndege ya kompanyi Precision Air yari itwaye abantu 43, abantu 26 muri bo bakaba batabawe bakoherezwa ku bitaro.

Abakora ibikorwa by’ubutabazi hamwe n’abarobyi bo muri ako gace bari aho byabereye bahise batangira ibikorwa byo gutabara ndetse bashakisha abarokotse.

Abakora ubutabazi bwihuse bahise batangira gukoresha imigozi mu kugerageza gukurura iyo ndege yo mu bwoko bwa ATR-42 bayikura mu kiyaga cya Victoria, cya mbere kinini mu bugari muri Afurika.

Albert Chalamila, umuyobozi w’akarere ka Kagera, yabwiye BBC ko imirambo itatu ari yo bari bamaze gukura mu mazi.

Abapilote babiri hamwe n’abakozi babiri bo muri iyo ndege, bari mu bantu bataraboneka.

Igice kimwe cy’inzira inyuramo indege yo ku kibuga cy’indege cya Bukoba, kiri iruhande rw’inkombe y’ikiyaga cya Victoria.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yihanganishije abo ibyo byabayeho, anasaba ko habaho ituze, mu gihe igikorwa cy’ubutabazi gikomeje.

Iyo ndege ya kompanyi Precision Air yari irimo kuva mu mujyi munini wa Tanzania, Dar es Salaam, yerekeza i Bukoba inyuze i Mwanza, ubwo amakuru avuga ko yahuraga n’umuyaga mwinshi uvanze n’imvura nyinshi.

Precision Air ni yo kompanyi nini y’indege itari iya leta muri Tanzania, igice kimwe cy’iyo kompanyi kikaba gifitwe na kompanyi y’indege yo muri Kenya, Kenya Airways.

Precision Air yashinzwe mu mwaka wa 1993, ikaba ikorera ingendo muri Tanzania no mu karere.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ingo Miliyoni ebyiri mu Rwanda zimaze kugezwaho amashanyarazi

Urugo rwa Yankurije Jeannette na Bigenimana Richard ruherereye mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, ku wa gatandatu tariki 05 Ugushyingo 2022, rwabaye urugo rwujuje umubare w’ingo Miliyoni ebyiri zimaze kugezwaho amashanyarazi mu Rwanda. Uru rugo rwujuje umubare w’ingo Miliyoni ebyiri zimaze guhabwa amashanyarazi Aha batuye ni na ho habereye ibirori byo kwishimira iyo ntambwe imaze kugezwaho mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi nk’inkingi ikomeye mu kwihutisha […]

todayNovember 6, 2022 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%