Ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS) mu muhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Iri tsinda riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Spéciose Dusabe, rigizwe n’abapolisi 160 barimo umubare munini w’abapolisikazi, bazakorera mu Murwa mukuru Juba, aho biteganyijwe ko rizerekeza gusimbura irindi tsinda ryari rimazeyo igihe cy’umwaka mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo.
Abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo bibumbiye mu makoperative atandukanye ahinga ku butaka buhuje, baratangaza ko bishimiye guhabwa ifumbire y’ubuntu yo kubagaza ibigori n’indi myaka, mu rwego rwo kongera umusaruro. Minisitiri Mukeshimana mu muganda n’abahinzi ba COAMALEKA muri Kamonyi Iyo fumbire yiganjemo iya DAP na Urea zitangwa ku buntu na Leta, mu rwego rwo gufasha abahinzi kuzamura umusaruro aho bishoboka nyuma y’uko bigaragaye ko henshi mu Gihugu, hibasiwe n’izuba ryinshi ku […]
Post comments (0)