Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we William Ruto

todayNovember 7, 2022 65

Background
share close

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 06 Ugushyingo 2022, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Kenya, Dr William Ruto.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, byatangaje ko aba bayobozi bombi bahuriye mu mujyi wa Sharm El-Sheikh mu Misiri, ahatangiye Inama yiswe COP27, ikaba Inama ya 27 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (UNFCCC).

Perezida Kagame ibiganiro yagiranye na mugenzi we Ruto, byibanze ku mibanire myiza kandi itanga umusaruro hagati ya Kenya n’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu usanzwe ari n’Umuyobozi Mukuru wa Commonwealth, yanabonanye n’Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Patricia Scotland, na we witabiriye Inama ya COP27.

Patricia Scotland yasobanuriye Perezida Kagame intambwe imaze guterwa ku ntego zashyizweho n’ibihugu bigize Commonwealth, ubwo i Kigali haberaga Inama ya CHOGM, yabaye muri uyu mwaka.

Mu bandi bagiranye ibiganiro harimo Umuyobozi akaba n’Uwashinze Umuryango Mo Ibrahim Foundation, Mo Ibrahim. Bagiranye ibiganiro byagarutse ku bibazo byugarije Umugabane wa Afurika n’Isi muri rusange.

Iyi nama ya COP27 yatangiye kuri iki Cyumweru tariki 6 ikazageza ku ya 18 Ugushyingo 2022, ikaba yitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku Isi n’u Rwanda rurimo.

Iyi nama ije ikurikira iyabaye umwaka ushize wa 2021 mu kwezi k’Ugushyingo, ikabera i Glasgow muri Ecosse. Ni ku nshuro ya gatanu iyi nama ibereye muri Afrika.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

IGP Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo

Ku Cyumweru tariki ya 6 Ugushyingo, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi 160 bagize itsinda RWAFPU III-5 ryitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudani y'Epfo (UNMISS) mu muhango wabereye mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana. Iri tsinda riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Spéciose Dusabe, rigizwe n’abapolisi 160 barimo umubare […]

todayNovember 7, 2022 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%