Inkuru Nyamukuru

Indege y’intambara ya DRC yavogereye ikirere cy’u Rwanda

todayNovember 7, 2022 162

Background
share close

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2022, indege y’intambara ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yavogereye ikirere cy’u Rwanda ndetse igwa ku kibuga cy’indege cya Gisenyi.

Itangazo ry’ubuvugizi bwa Leta y’u Rwanda, ruvuga ko indege yo mu bwoko bwa Sukhoi-25 yagiye ku kibuga cy’indege cya Rubavu, saa tanu n’iminota 20 (11h20). Iryo tangazo rikomeza rivuga ko iyo ndege yasubiyeyo amahoro, nta gikorwa cya gisirikare cyabaye, ariko rikagaragaza ko iki ari igikorwa cy’ubushotoranyi.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Gisenyi babwiye Kigali Today ko batewe ubwoba n’iyi ndege.

Umwe ati “Abanyekongo bamaze iminsi bagaragaza gushaka gutera u Rwanda nk’uko bagiye babivugira mu myigaragambyo imaze iminsi, kuba indege y’intambara igwa ku butaka bw’u Rwanda twumvise ko bashaka kuturasaho.”

Kuva tariki 6 Ugushingo 2022, indege z’intambara z’ingabo za DRC (FARDC), zakomeje gukora imyiyereko mu kirere cya Goma, ndetse ibikorwa by’indege za gisirivili birahagarikwa.

Ibi bibaye mu gihe Abaminisitiri b’Ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, ku wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2022, bahuriye muri Angola, bemeranya ko hakomeza kuba ibiganiro mu gushaka gukemura ibibazo hagatio iy’impande zombi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Umushoferi yaguye mu mpanuka

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba habereye impanuka y’ikamyo, yari ipakiye amafi ivuye ku mupaka wa Cyanika mu gihugu cya Uganda, umushoferi wari uyitwaye ahita yitaba Imana uwo bari kumwe arakomereka byoroheje. Amakuru atangwa n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko iyi mpanuka yaraye ibaye tariki ya 6 Ugushyingo 2022, iyo kamyo yari itwawe n’umugabo w’umugande witwa Lubaale Joel w’imyaka 27, wari […]

todayNovember 7, 2022 117

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%