Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo

todayNovember 8, 2022 54

Background
share close

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bari bagize itsinda rya RWAFPU-III bari bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi kw’izina rya UNMISS mu magambo ahinnye.

Iri tsinda rya FPU III-5 risimbuye irya FPU-III-4 ryakoreraga mu murwa mukuru w’icyo gihugu Juba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ahagana ku isaha ya saa tanu, nibwo abapolisi bo mu itsinda FPU-III-5 rigizwe n’umubare munini w’abapolisikazi ryahagurutse ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Speciose Dusabe ryerekeza muri Sudani y’Epfo mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Itsinda basimbuye ryagarutse i Kigali ku isaha ya saa Cyenda n’igice z’igicamunsi nyuma yo gusohoza inshingano zaryo mu gihe cy’umwaka.

Bakiriwe ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali na Commissioner of Police (CP) Costa Habyara, umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya iterabwoba, wabashimiye imyitwarire myiza yabaranze mu kuzuza inshingano zabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ubufatanye bwa Leta n’abikorera, ishingiro ry’igisubizo mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwa Leta n’abikorera, nk’ishingiro ry’igisubizo ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Perezida Paul Kagame Perezida Kagame yabitangaje ubwo yitabiriga akanageza ijambo ku bitabiriye umusangiro w’ifunguro rya mu gitondo, mu ihuriro Terra Carta Action Forum wateguwe na The sustainable Markes Initiaves n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth. Uyu musangiro wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 07 Ugushyingo 2022, mu gihe hakomeje Inama ya COP27 irimo […]

todayNovember 7, 2022 68

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%