Inkuru Nyamukuru

Somalia: Abanyeshuri 2 bahitanywe n’Igisasu cyatezwe mu mudoka i Mogadishu

todayNovember 8, 2022 70

Background
share close

Polisi yo muri Somaliya yavuze ko abanyeshuri babiri bishwe abandi batanu bakomeretswa n’igisasu cyatezwe mu muhanda, gituritsa imodoka yarimo abanyeshuri ku murwa mukuru wa Mogadishu.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko abo banyeshuri bishwe ubwo bari munzira batashye bavuye ku ishuri ku wa kane.

Nta mutwe uremera ko ari wo wateze icyo gisasu cyaturikanye iyo modokari. Ariko umutwe wa Al Shabab niwo ukunze kugaba ibitero by’iterabwoba muri Somaliya. Niwo ushinjwa ibisasu byaturikiye mu modoka ebyiri mu mpera z’icyumweru gishize gihitana abantu barenga 100, mu ihuriro ry’imihanda icamo imodoka nyinshi ku murwa mukuru Mogadishu.

VoA ivuga ko umutwe wa Al-Shabab wavuze ko yashakaga guhitana Minisitiri w’uburezi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwasimbuje abapolisi barwo mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo

Ku wa Mbere tariki ya 7 Ugushyingo, Polisi y’u Rwanda yasimbuje abapolisi bari bagize itsinda rya RWAFPU-III bari bamaze igihe cy’umwaka mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo buzwi kw’izina rya UNMISS mu magambo ahinnye. Iri tsinda rya FPU III-5 risimbuye irya FPU-III-4 ryakoreraga mu murwa mukuru w’icyo gihugu Juba. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ahagana ku isaha ya saa tanu, nibwo abapolisi […]

todayNovember 8, 2022 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%