Perezida Paul Kagame yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ikaba yari iyobowe na Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, aho baganiriye ku kibazo cy’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyo ntambara ikaba yaranabaye intandaro y’ibibazo hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Iyo nama yayobowe na Perezida Ndayishimiye, ari na we uyoboye umuryango wa EAC muri iki gihe, yitabiriwe na Perezida Samia Hassan Suluhu wa Tanzania, Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, Minisitiri w’intebe wa RDC, Jean-Michel Lukonde Sama, wari uhagarariye Perezida Perezida wa Felix Antoine Tshisekedi wa RDC.
Ibihugu bya Uganda na Sudan y’Epfo, ntibyabonetse muri iyo nama, ariko yari inama yateranye igamije gushaka umuti wihuse wo kurangiza ikibazo cy’intambara muri RDC, binyuze mu biganiro.
Ni inama kandi yateranye nyuma gato y’uko hari indege y’igisirikare ya RDC yavogereye ikirere cy’u Rwanda, ikagwa akanya gato ku kibuga cy’indege cya Rubavu, u Rwanda rukaba rwabifashe nk’igikorwa cy’ubushotoranyi bukorwa na RDC.
Ntabwo hatangajwe ibyo aba bakuru b’ibihugu baganiriye, ariko byitezwe ko Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uzohereza ingabo muri RDC zikajya guhashya imitwe yitwaje intwaro yigabije igihugu.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri ishinzwe iby’itumanaho n’itangazamakuru muri RDC, yatangaje ko indege y’ingabo za Congo (FARDC) itarimo intwaro “unarmed” ku bwo kwibeshya, yinjiye mu kirere cy’u Rwanda, ariko ko bitari bigambiriwe kuvogera ubusugire bw’igihugu cy’u Rwanda.
Hari hashize iminsi mike kandi Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri iki gihe, yemeranyije na Uhuru Kenyatta, umuhuza mu biganiro by’amahoro bigamije guhosha umwuka mubi muri RDC, ko ibiganiro bya Nairobi bigomba gusubukurwa ku wa 16 Ugushyingo 2022.
Bigamije guhuza RDC n’imitwe yitwaje intwaro yigometse ku butegetsi bwayo kugira ngo hashakwe igisubizo cy’umutekano muke binyuze mu biganiro.
Post comments (0)