Nyabutsitsi Augustin wigishije Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mashuri abanza, yitabye Imana ku myaka 79, azize uburwayi.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko Nyabutsitsi yitabye Imana mu gitondo cyo ku wa kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022, aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal aho yari amaze iminsi avurirwa.
Uyu musaza yari asanzwe atuye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, mu nzu yahawe na Perezida Kagame nyuma yo guhura mu 2016.
Nyabutsitsi yigishije Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa gatandatu n’uwa karindwi hagati y’umwaka wa 1967 na 1968 mu Ishuri ribanza rya Rwengoro mu nkambi y’impunzi ya aho bombi bari na impunzi.
Mu kiganiro Nyabutsitsi yagiranye n’ikinyamakuru The New Times mu 2017, yavuze ko Kagame akiri muto yari umwana w’umunyabwenge kandi ugira amatsiko.
“Kagame yari nk’abandi bana, ariko yari umunyabwenge bidasanzwe. Amasomo yakundaga cyane ni imibare n’icyongereza. Nanone yari afite amatsiko menshi, kandi ndibuka ko atahwema kubaza ibibazo kugeza igihe yumva anyuzwe”.
Muri 2016, yahuye na Perezida Kagame, nyuma yimyaka myinshi abyifuza.
Bivugwa ko ubwo hari inama yari yitabiriye, Perezida Kagame yabajije abari aho niba hari umuntu waba uzi aho uwahoze ari umwarimu we mu mashuri abanza, Nyabutsitsi yaba atuye.
Kuva icyo gihe, Perezida Kagame yahise ahaye inshingano Prof. Manasseh Nshuti (Uyu munsi akaba ari Umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba) kumushakisha.
Uwahoze ari umunyeshuri ndetse na mwarimu we baje guhura ku ya 25 Mutarama 2016.
Nyabutsitsi mu kiganiro yahaye The New Times muri 2017 yagize ati: “Igihe twahuraga, ntacyo namusabye, ariko natangajwe no gusanga azi ibyange byose. Yambwiye ko yumvise ko nkodesha nyuma asaba Prof. Nshuti kunshakira inzu nziza. Ibi nibyo ubona uyu munsi; ni we byaturutseho. Sinigeze ndota gutunga inzu nk’iyi, kandi mboneyeho umwanya wo kumushimira mbikuye ku mutima.”
Guha abantu babona amafunguro mu mwijima no kubapfuka mu maso bakagenda batareba, ariko bakoresha inkoni yera ngo ni bimwe mu bikorwa biteganyijwe kugira ngo abo bantu babona bakorere ubuvugizi abatabona. Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko inkoni yera ari yo maso yabo, bakaba basaba koroherezwa kuyihabwa Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona(RUB) uvuga ko ubwo buvugizi bwatuma Leta yongera uruhare igira mu gushakira abatabona inkoni yera ku giciro gihendutse cyane, hakoreshejwe ubwisungane […]
Post comments (0)