Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yitabiriye itangizwa rya gahunda igamije kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

todayNovember 9, 2022 58

Background
share close

Perezida wa Repulika Paul Kagame ku wa kabiri tariki 08 Ugushyingo, yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.

Ibiro by’umukuru w’Igihugu bitangaza ko Perezida Kagame yitabiriye iyi gahunda ari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, Perezida wa Banki y’u Burayi ishinzwe Iterambere, Werner Hoyer na Ursula von der Leyen Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Umukuru w’Igihugu yari kumwe kandi na Holm Keller, Umuyobozi wa kENUP Foundation, umuryango utera inkunga ibikorwa birimo ubushakashatsi no guhanga ibishya mu rwego rw’ubuzima.

Uyu muhango kandi witabiriwe mu buryo bw’ikoranabuhanga na Perezida wa Guyana, Ali, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Prof Senait Fisseha.

Umuyobozi wa OMS, yashimye umuhate w’aba bayobozi barangajwe imbere na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku bw’ubuyobozi bwiza bugamije guteza imbere Isi itekanye kandi ifite ubuzima bwiza.

Pharmaceutical Equity for Global Public Health initiative ni gahunda igamije ko nibura 60% by’imiti ikenerwa muri Amerika y’Amajyepfo, Caraibe no muri Afurika, izaba ikorerwa ikanahatunganyirizwa nibura mu 2040.

Amasezerano yo gukorera inkingo muri Afurika yashyizweho umukono n’ibihugu by’u Rwanda na Sénégal, mu rwego rwo guharanira kwihaza k’uyu mugabane mu bijyanye n’inkingo kuva kuri 1% kugera kuri 60%.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Tanzania: Perezida Suluhu yagororeye umusore warokoye abantu mu mpanuka y’indege

Jackson Majaliwa wari umurobyi wagize uruhare runini mu kurokora abagenzi 24 bari mu ndege yaguye mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania yahembwe miliyoni y’Amashilingi akoreshwa muri Tanzania (abarirwa mu bihumbi 450 uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda) ahabwa n’akazi. Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa (wambaye indorerwamo) ari mu bashimiye uyu musore Iyo mpanuka yari ikomeye, dore ko yahitanye abagenzi 19 mu bari mu ndege. Ku wa Mbere ubwo habaga umuhango […]

todayNovember 9, 2022 111

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%