Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’umunyamabanga wa leta zunze ubumwqe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, bagiranye ibiganiro byagarutse ku ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Aba bombi bagiranye ibiganiro kuri uyu wa kabiri tariki 15 Ugushyingo, ku ruhande rw’inama y’ibihugu bikize ku isi iri kubera mujyi wa Bali muri Indonesie.
Ibi n’ibiganiro byari bigamije gushaka icyakorwa kugira ngo umutekano wongere kugaruka mu Burasirazuba bwa RDC bwakomeje kuba isibaniro ry’umutekano muke.
Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, mu butumwa yashyize kuri Twitter, yavuze ko mu byo yaganiriye na Dr Biruta, yasabye u Rwanda kugira icyo rukora mu guhosha iyi ntambara.
Yagize ati “Uyu munsi nagiranye ibiganiro by’ingenzi na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ku ku ruhande rw’inama ya G20 i Bali. Nagaragaje impungenge Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifite ku bw’imvururu zikomeje mu karere k’Uburasirazuba bwa DRC kandi nasabye u Rwanda gutera intambwe ifatika mu guhosha umwuka mubi.”
Minisitiri Dr Biruta yashimiye Blinken ku bw’ibiganiro byiza bagiranye vuze ko ibiganiro na Blinken byagenze neza. Ashimangira ko u Rwanda rwiteguye gukomeeza kubahiriza gahunda z’ibiganiro bya Nairobi na Luanda zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gukorana n’impande zose bireba hashakwa igisubizo cy’ibi bibazo.
Post comments (0)