Inkuru Nyamukuru

Polisi yafashe babiri barimo ucyekwaho icyaha cyo gukwirakwiza ibihuha

todayNovember 16, 2022 70

Background
share close

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS), ryafashe abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye mu Mujyi wa Kigali, aho umwe akurikiranyweho gukwirakwiza ibihuha mu gihe undi yafatiwe guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque) hagamijwe gukwepa ibihano ku makosa yo mu muhanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ku Cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ugushyingo, Umuvugizi w’iryo shami, Senior Superintendent of Police (SSP) Réne Irere, yavuze ko uwafatiwe guhisha plaque ari umumotari naho ucyekwaho gukwirakwiza ibihuha akaba yari umushoferi w’imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Yagize ati:”Bafatiwe mu bikorwa bya Polisi bikorwa umunsi ku wundi. Twari dusanzwe tubona abantu bakora amakosa atandukanye yo mu muhanda ariko uyu mumotari we asa n’ufite umwihariko kuko yari afite uburyo ahisha nimero ya Moto akoresheje urusinga agira ngo atabasha gufatwa n’ibyuma bifotora (camera) mu gihe yabaga ayigezeho akayihinduriza.”

Yakomeje agira ati: “Undi we wari umushoferi yakwirakwije ibihuha avuga ko amande yazamutse nyuma y’uko yandikiwe ku ikosa rihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 10Frw, nyamara we agakwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga, atabaza ko yaciwe ibihumbi 150Frw bitewe no kuvugira kuri telefone nyuma yo guhindura ubutumwa yahawe bumumenyesha ikosa n’ayo agomba kwishyura.”

SSP Irere yaburiye abakora amakosa n’ibyaha bitandukanye ko bazafatwa hifashishijwe uburyo butandukanye burimo camera zo mu muhanda no mu bufatanye n’abaturage batanga amakuru.

Bose uko ari babiri bemera ibyaha bakurikiranyweho, bakavuga ko babyicuza kandi babisabira imbabazi.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.

 Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Hari kwigwa ku tegeko rikumira inzoga ahantu henshi

Nyuma y’uko Umuryango w’Abayobozi bakuru (Unity Club), ufatiye imyanzuro irimo uwo kubuza abatujuje imyaka 21 kunywa inzoga, harimo kwigwa Itegeko ribigenga kandi rikumira ko inzoga zaboneka mu buryo bworoshye. Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr François Uwinkindi, avuga ko iri tegeko ndetse n’ingamba zo kurishyira mu bikorwa bizakumira indwara nyinshi zirimo iya Diyabete. Dr Uwinkindi ati "Hakenewe amategeko asaba ucuruza inzoga wese kugira ibyo […]

todayNovember 16, 2022 2067

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%