Inkuru Nyamukuru

Izindi mfashanyo zagejejwe mu ntara ya Tigray

todayNovember 17, 2022 64

Background
share close

Izindi mfashanyo mpuzamahanga zikomeje kugera mu ntara ya Tigrey iri mu majyaruguru ya Etiyopiya, nyuma y’aho impande zirwana zishyize umukono ku masezerano yo guhagarika intambara.

Ku wa gatatu tariki 16 Ugushyingo, Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa ku isi, PAM, ryatangaje ko amakamyo yaryo yageze muri Tigrey anyuze mu mujyi wa Gondor, wo mu ntara ya Amhara, mu Majyepfo.

PAM yavuze ko ibindi biribwa, n’amakamyo y’imiti bigiye gukomeza koherezwa binyuze mu nzira zose zifunguye zigana mu ntara ya Tigrey.

Aya makuru aje nyuma y’umunsi umwe ikamyo ebyiri z’ibikoresho birimo ibyo kwa muganga n’imiti by’umuryango mpuzamahanga utabara imbabare, Croix Rouge, zigeze i Mekelle, ku murwa mukuru w’intara ya Tigrey.

Mu myaka ibiri iyo ntara yo mu majyaruguru imaze mu ntambara, abantu bagera kuri miliyoni 2.5 bamaze guhunga ingo zabo. Ababarirwa mu ma miliyoni bakeneye ibiribwa ndetse n’ibyibanze nkenerwa bya buri munsi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo Vitamini A

Mu Rwanda hatangiye gutunganyirizwa isukari irimo vitamin A, yujuje ubuziranenge kandi ifunze neza mu buryo budashidikanywaho, kubera ko ibipimo biba byuzuye neza nk’uko bikwiye. Illovo sugar yongerwamo vitamine A ndetse ikaba ifunze mu buryo bwujuje ubuziranenge Ubusanzwe uretse kuba isukari imenyerewe mu Rwanda nta vitamini A ibamo ariko kandi ngo n’uburyo ifungwamo ntabwo buba bwizewe yaba ku bipimo byayo cyangwa se isuku yayo, bitewe n’ibyo igenda ifungwamo bitandukanye. Kuri ubu […]

todayNovember 17, 2022 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%