Inkuru Nyamukuru

Kigali: Hatangiye amahugurwa agenewe abapolisi mu kubungabunga amahoro

todayDecember 13, 2022 67

Background
share close

Ku wa mbere, tariki ya 12 Ukuboza, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, habereye umuhango wo gutangiza amahugurwa y’ibyumweru bibiri yerekeranye no kurengera abaturage b’abasivili.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR) yitabiriwe n’abapolisi 30 batoranyijwe mu mashami ya Polisi atandukanye.

Ubwo yafunguraga amahugurwa, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi (DIGP) ushinzwe imiyoborere n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yavuze ko Polisi yiyemeje gukomeza kubaka ubushobozi kugira ngo ibashe kuzuza neza inshingano zayo zo guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu byugarijwe n’amakimbirane.

Yagize ati: “Aya masomo agenewe abapolisi bitegura koherezwa mu butumwa bw’amahoro, kugira ngo batange umusanzu wabo mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kurinda abaturage b’abasivili bo mu duce tuberamo mirwano hirya no hino ku isi.”

Yakomeje agira ati: “Azafasha abapolisi gusobanukirwa amahame Mpuzamahanga arebana no kurengera abaturage badafite aho bahuriye n’imirwano mu duce twibasiwe n’intambara, harimo no kwita cyane ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana biturutse ku makimbirane.”

DIGP Ujeneza yasabye abayitabiriye gukurikira bagasobanukirwa neza ibikubiye muri aya mahugurwa kugira ngo bongere ubumenyi n’ubushobozi bwabo mu kurengera abibasirwa n’ihohoterwa rishingiye ku ntambara.

Umwe mu barimu b’ikigo UNITAR, Fernanda Santos Pereira Da Silva, yavuze ko kurengera abaturage b’abasivili ari inshingano y’ibanze mu kubungabunga amahoro.

Yavuze kandi ko aya masomo azagaragaza kurushaho ko serivisi z’u Rwanda ari indashyikirwa mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Nepal bigiye gukorana mu bwikorezi bwo mu kirere

U Rwanda na Nepal birateganya gusinyana amasezerano yerekeye ubwikorezi bwo mu kirere, aho hazajya hakorwa ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazamakuru ryo muri Nepal ryabitangaje. Muri ayo masezerano ateganyijwe gusinywa, harimo kuba sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere zo mu bihugu byombi, zishobora kugira ubufatanye n’izindi sosiyete z’indege, mu rwego rwo korohereza abagenzi bajya aho buri yose muri izo ebyiri isanzwe ikorera. Mukesh Dangol, umuyobozi muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Nepal, […]

todayDecember 12, 2022 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%