Inkuru Nyamukuru

Turashaka abasifuzi beza: Perezida wa Rayon Sports ku mukino uzayihuza na APR FC

todayDecember 14, 2022 102

Background
share close

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yasabye Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuzabaha abasifuzi beza ku mukino uzabahuza na APR FC ku wa 17 Ukuboza 2022.

Rayon Sports irasaba kuzahabwa abasifuzi beza mu mukino uzayihuza na APR FC

Ibi Uwayezu Jean Fidele yabisabye Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Olivier, wari witabiriye umuhango wo kumurika ku mugaragaro ikipe y’abagore ya Rayon Sports ndetse no gufungura ikibuga cy’imyitozo giherereye mu Nzove, cyari kimaze igihe kiri kuvugururwa.

Yagize ati “Ngize Imana Perezida wa FERWAFA ari hano, icyo namusaba adushakire abasifuzi beza ahandi batureke. Ibyo turabimusabye kuko nabakora amakosa ntabwo aribo baba babatumye, ni abantu ku giti cyabo ariko tuzi ko ari abanyamwuga, turashaka abasifuzi beza.”

Perezida wa Rayon Sports yasabye FERWAFA kuzabaha abasifuzi beza kuri uyu mukino, nyuma yuko umutoza wayo na we, Haringingo Francis, yaherukaga kwinubira imisifurire mu mukino uheruka kuyihuza na Etincelles FC, ndetse akanakomoza ku mukino uzayihuza na APR FC avuga ko n’ubundi yiteze ko imisifurire naho itazaba myiza, gusa ko we icyo azakora ari ugutegura abakinnyi mu mutwe.

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele

Ikipe ya Rayon Sports imaze imyaka itatu idatsinda APR FC kuko iheruka kuyitsinda tariki ya 20 Mata 2019, iyitsinda 1-0, kuva icyo gihe muri shampiyona amakipe yombi amaze guhura imikino ine (4), APR FC yatsinzemo itatu (3) banganya umukino umwe (1), gusa ushyizemo n’igikombe cy’Amahoro amakipe yombi amaze guhura inshuro esheshatu (6), APR FC igatsinda imikino ine (4) bakanya ibiri(2).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Impunzi z’Abanyekongo zikomeje kwigaragambya zivuga ko zishaka gutaha

Nyuma y’uko impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe, zikoze imyigaragambyo yo kwamagana ubwicanyi ngo burimo gukorerwa ababo (Abatutsi) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), abo mu zindi nkambi na bo bakomerejeho ku wa Kabiri. Abacumbikiwe mu Nkambi ya Mahama mu Karere ka Kirehe, bigaragambije basabira Leta ya Congo (DRC) gufatirwa ibihano kuko ngo idashaka amahoro kugira ngo batahe iwabo, ahubwo ko "ikoresha FDLR mu kwica abaturage […]

todayDecember 14, 2022 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%