Inkuru Nyamukuru

Ibibazo by’umutekano muke muri DRC ntibyazanywe n’u Rwanda – Perezida Kagame

todayDecember 15, 2022 92

Background
share close

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ibibazo by’umutekano muke uri Burasirazuba bwa Congo bitazanywe n’u Rwanda ndetse bitareba u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro n’umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Semafor Afrika giherutse kumurikwa kumugaragaro mu byumweru 7 bishize, kikaba ikinyamakuru kibanda ku makuru avuga kuri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bitazanywe n’u Rwanda kandi atari ikibazo cy’u Rwanda, kuko muri iki gihugu hari imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ariko hajya kuvugwa hakavugwa umutwe umwe wa M23.

U Rwanda rwakomeje gushyirwa mu majwi ko rushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’Ingabo za leta ya Congo FARDC, nubwo rutahwemye kubihakana ahubwo rugashinja Ingabo za Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko bibabaje kuba abayobozi ba Congo n’umuryango mpuzamahanga, aho gushakira umuti nyawo icyo kibazo kimaze igihe, ahubwo babigereka ku Rwanda.

Ku bijyanye n’ubutabera bwatanzwe mu rubanza rwa Rusesabagina Paul, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko Rusesabagina yakatiwe n’inkiko kandi ko hari abandi benshi bareganywe mu rubanza rumwe basaga 20 bemeye ibyaha bashinjwaga.

Leta y’u Rwanda yemeza ko Paul Rusesabagina ari umunyarwanda wakoze ibyaha bizwi by’iterabwoba, ndetse ko urubanza rwarangiye, agakatirwa akaba afunzwe nk’abandi banyabyaha bari muri gereza kubera ibyaha bitandukanye baregewe imbere y’inkiko zikabacira urubanza zikabakatira.

Perezida Kagame kandi avuga ko u Rwanda n’umugabane wa Afurika bifite yo kubana n’ibindi bihugu ku yindi migabane, aha ashimangira ko umugabane wa Afurika kuba ukorana n’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amarika nta kibazo kibirimo ko ik’ingenzi ari ubwubahane bwa buri ruhande.

Perezida Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama ihuje Afurika n’iki gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Brammertz yashimye umuhate w’u Rwanda mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside

Serge Brammertz, Umushinjacyaha w’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), yashimye uburyo Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyigikira gahunda z’uru rwego mu gushashikisha abakekwa bashya ndetse no mu gihe cy’iperereza. Umushinjacyaha Serge Brammertz Brammertz yabigarutseho ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza 2022, ubwo yagezaga ijambo ku kanama ka Loni gashinzwe umutekano ku bijyanye n’ibikorwa by’Ubushinjacyaha (OTP). Brammertz yavuze ko abantu barenga 1,000 kugeza ubu bahunze ubutabera, bashakishwa n’abayobozi b’u […]

todayDecember 15, 2022 50

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%