Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yayobowe n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye na Perezida João Lourenço, Umuyobozi wa ICGLR, ku kurebera hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro ya Luanda na Nairobi ku bibazo byo burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu dukesha iyi nkuru, bitangaza ko iyi nama yabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Amerika na Afurika.
Iyi nama ku bibazo bya DRC, yitabiriwe kandi na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan na Perezida wa Kenya, William Ruto n’abandi bayobozi batandukanye.
Perezida Ruto mu butumwa yashyize kuri Twitter yagaragaje ko ari inyungu z’akarere gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano muke muri RDC kandi ko batakwemera ko ibintu bikomeza kuba bibi.
Iyi nama yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ije ikurikira iyabaye tariki 23 Ugushyingo 2022, i Luanda muri Angola yahuje Abakuru b’Ibihugu aho yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Hafatiwemo imyanzuro yasabaga ko inyeshyamba za M23 zigomba gushyira intwaro hasi vuba na bwangu ndetse zikava mu bice byose zigaruriye.
Abakuru b’ibihugu kandi icyo gihe bagaragaje ko bahangayikishijwe n’uko ibitero bya M23 bikomeje ndetse bategeka ko ibitero byose bihagarikwa by’umwihariko ibyo M23 igaba ku ngabo za RDC na MONUSCO uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 saa kumi n’ebyiri.
Imitwe y’iterabwoba y’amahanga irimo nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo.
Post comments (0)