Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we Patrice Talon wa Bénin

todayDecember 15, 2022 69

Background
share close

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon wa Bénin ku ruhande rw’inama ihuza Amerika na Afurika.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bitangaza ko Abakuru b’Ibihugu byombi baganiriye ku bufatanye bukomeje mu nzego zitandukanye hagati y’u Rwanda na Bénin, harimo ibijyanye no kongererana ubushobozi, ubufatanye mu bukungu.

Perezida Kagame na Talon biyemeje kandi gushyiraho izindi nzego z’ubufatanye.

U Rwanda na Bénin bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, zirimo umutekano ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere aho muri 2017 Guverinoma y’u Rwanda na Benin zasinye amasezerano yo gushyiraho ikompanyi y’ubwikorezi bw’indege bihuriyeho izagira icyicaro i Cotonou.

Ibi byatumye sosiyete nyarwanda y’ubwikorezi bw’indege, RwandAir, ihabwa uburenganzira bwo kugira icyicaro muri Benin, aho indege zayo zemerewe kujya zihahagurukira zerekeza mu bindi bihugu byo muri Afurika yo hagati n’iy’Uburengerazuba bitarindiriye ko zigaruka i Kigali.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa Lesotho, Sam Matekane aho bunguranye ibitekerezo uburyo bufatika bwo gushimangira umubano mu bya dipolomasi hagati yu Rwanda na Lesotho.

U Rwanda na Lesotho bisangwangwe ubufatanye mu bijyanye n’umutekano binyuze muri Polisi z’ibihugu byombi aho mu ntangiriro z’uyu mwaka Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine muri iki gihugu.

Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye arimo guhanahana amakuru ku byaha byambukiranya imipaka no guhanahana amahugurwa. Inzego zombi zizanafatanya mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ikwirakwira ry’ibiyobyabwenge no kwimakaza uruhare rw’abaturage mu kwicungira umutekano.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika yiyemeje guha Afurika miliyari 55 z’Amadolari mu myaka itatu

Leta zunze ubumwe z’Amerika, yiyemeje kuzatanga miliyari 55 z’amadolari muri Afurika ku myaka itatu iri imbere. Ibi byatangajwe Mbere gato y'uko Perezida Joe Biden yakira inama y’Abayobozi b’Afurika n’Amerika i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umujyanama mu by’umutekano w’igihugu muri perezidansi y’Amerika, Jake Sullivan, yavuze ko Amerika izanye “umutungo ku meza” muri iyi nama y’abakuru b’ibihugu. Yongeraho ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yiyemeje gushora imali ku mugabane […]

todayDecember 15, 2022 60

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%