Inkuru Nyamukuru

Abigaga mu burezi rusange batsinze ibizamini bya Leta ku kigero cya 94.6%

todayDecember 15, 2022 64

Background
share close

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Ukuboza 2022 yatangaje amanota y’ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ivuga ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza kuko mu byiciro byose byatsi hejuru ya 90%.

Ubwo bari mu gikorwa cyo gutangaza amanota

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko muri rusange abanyeshuri batsinze neza ku kigero gishimishije kandi mu byiciro byose.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu masomo y’uburezi rusange abakoze ibizamini bya Leta ari 47 379, abatsinze ni 44 818 bangana na 94.6%.

Mu mashuri ya tekinike, abakoze ibizamini bya Leta ni 21 227, abatsinze bangana na 20 752, bahwanye na 97,8% naho mu mashuri nderabarezi, abakoze ibizamini bose ni 2 895, abatsinze ari 2 892, bangana na 99,9%.

Muri uyu mwaka abakandida bakoze ibizamini bya Leta mu bumenyi rusange bari 46 125, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari 19 916, na 2 891 mu nderabarezi (TTC).

Abayobozi muri MINEDUC na bamwe mu baje mu myanya ya mbere bafashe ifoto y’urwibutso

Abakandida bigenga mu bumenyi rusange bari 10 481, mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari 1424 naho mu mashuri nderabarezi (TTC) ari 16.

Abatsinzwe ibizamini mu mashuri y’ubumenyi rusange basaga 2 000 bagize 5%, mu mashuri ya tekinike ni 2% naho mu nderabarezi ni 0.1%.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko mu batsinze, abakobwa mu mashuri y’ubumenyi rusange barushije abahungu kuko abakobwa batsinze ari 23,978 bangana na 50.6%, mu gihe abahungu ari 44%.

Mu mashuri ya tekinike, batsinze neza kuruta abakobwa kuko bagize 52.6%, abakobwa bagira 45.2%, naho mu mashuri nderabarezi (TTC) abakobwa ari 60.3% naho abahungu bakaba 39.6%.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yashimiye abanyeshuri bitwaye neza mu bizamini, abarimu ndetse n’ababyeyi.

Ati”Ndashimira cyane abanyeshuri bize bashyizeho umwete bagatsinda neza ibizamini bya Leta nkanashimira ababyeyi babaherekeje mu myigire yabo, ndetse n’abarezi hamwe n’abadufashije mu bijyanye n’ikoranabuhanga kuko nabyo biri mu byo twitayeho cyane kugira ibizamini bikorwe neza.”

Irere Claudette

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga n’Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro Irere Claudette, yashimye abanyeshuri batsize neza anavuga ko mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro babazwa ibintu bitandukanye bitewe n’ishami umuntu yakurikiye.

Ati “Uwiga Ubukerarugendo ntiyahabwa ikizami kimwe n’uwize ubwubatsi babazwa bitewe n’ibyo bahisemo kwiga, niyo mpamvu bahabwa ibizamini hakurikijwe ibyo bize.

Mu gutangaza aya manota hanahembwe abanyeshuri bakoze neza bari mu byiciro bibiri bigizwe n’ikiciro cya mbere cy’ubumenyi rusange bagera kuri batanu (5) ndetse n’icyuburezi na tekinike bagizwe n’amashami atandukanye, bagera kuri batandatu n’abo mu mashuri y’uburezi (TTC) batanu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yikiriwe ku meza na mugenzi we Joe Biden wa Amerika

Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro wateguwe na Perezida Joe Biden na Madamu we Jill Biden mu ngoro ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House. Uyu musangiro wabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 14 Ukuboza 2022, nk'uko tubikesha ibiro by'Umukuru w'Igihugu. Perezida Kagame ari muri leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye inama ihuza Afurika na Amerika. Muri iyi nama Perezida Joe Biden yatangaje ko igihugu […]

todayDecember 15, 2022 158

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%