Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yamaze gutanga ibarwa y’ubwegure bwe

todayDecember 19, 2022 1197

Background
share close

Papa Fransisiko, umushumba wa kiliziya gatolika ku isi, yahishuye ko yamaze gutanga ibaruwa ye y’ubwegure mu gihe yagira ikibazo cy’ubuzima butameze neza.

Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cyo muri Espagne, ABC, yavuze ko iyo baruwa yayanditse nyuma y’aho atorewe kuba umushumba wa kiliziya gatolika mu 2013. Yavuze ko yahaye urwo rwandiko umukaridinale icyo gihe wari ashinzwe ubutwererane i Vatican kandi akaba yizeye ko uriho uyu munsi azakurikiza ayo mabwiriza.

Papa Fransisiko, wizihije imyaka 86 ku wa gatandatu, aheruka kubagwa urura ruto, ndetse amaze amezi afite ibibazo mu mavi.

Mu bihe bitandukanye yagiye ashima umwanzuro wo kwegura wakozwe n’uwo yasimbuye, Papa Benedigito wa 16, weguye nyuma yo gusanga atagishoboye gukora neza inshingano ze kubera izabukuru.

Yabaye kandi umushumba wa kiliziya gatolika wa mbere weguye mu myaka 600 ishize. Ubu bwegure bwe bwahise butuma Fransisiko ahita atorwa, aba papa wa mbere uturuka muri Amerika y’amajyepfo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pro-Femmes Twese Hamwe yizihije imyaka 30 imaze ishinzwe

Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe yishimira ko mu myaka 30 imaze ishinzwe hari byinshi yagezeho biri mu ntego yayo yo kwimakaza ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa no guteza imbere umuco w’amahoro n’iterambere. Ubwo tariki 16 Ukuboza 2022 bizihizaga imyaka 30 iyo mpuzamiryango imaze ishinzwe, bahuriye hamwe mu nama y’inteko rusange, baganira ku ngamba zo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, himakazwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo mu muryango utekanye. Asobanura impamvu zo […]

todayDecember 19, 2022 46

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%