Inkuru Nyamukuru

Nta cyabuza izuba kumurikira u Rwanda – Alpha Blondy

todayDecember 19, 2022 101

Background
share close

Umuhanzi ukomoka muri Côte d’Ivoire akaba icyamamare muri Afurika mu njyana ya reggae, Seydou Koné wamenyekanye nka Alpha Blondy, yasohoye indirimbo nshya itaka ubwiza bw’u Rwanda yerekana uburyo Igihugu gikomeje gutera imbere, nyuma y’ibihe bikomeye cyanyuzemo.

Indirimbo “Sunshine in Rwanda” igerageza kwerekana ko nta kintu na kimwe cyabuza izuba kurasa no kumurika mu Rwanda.

Iyi ndirimbo imaze iminsi ibiri ishyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa Blondy ,aho imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 20 ndetse bigaragara ko umubare uzakomeza kuzamuka, kubera uburyo ikomeje guhererekanywa.

Muri iyi ndirimbo, Blondy avuga ku ibihe bibi u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 28 ishize (mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994) none ubu rukaba rufite ejo hazaza heza.

Blondy avuga ko Abanyarwanda uyu munsi bunze ubumwe, bakorera hamwe bashaka icyabateza imbere nk’impamvu y’ingenzi mu kubaka Igihugu.

Alpha Blondy asanga nta kintu na kimwe cyabuza izuba kumurika, kuko igihugu kimeze neza.

Iyi ndirimbo ya Alpha Blondy iri mu njyana ya Reggae, ifite amagambo agira ati “nta n’icyabuza urumuri kumurika!”

Mu nshuro zitandukanye yagiye asura u Rwanda, Alpha Blondy yakunze guhamya ko yishimira iterambere Igihugu kigezeho, kandi ashimira ubuyobozi bwarwo.

Iyi ndirimbo ni iya 13 mu ndirimbo 18 zigize album nshya ‘Eternity’ ya Alpha Blondy, yasohoye muri Kamena 2022.

Seydou Koné cyangwa se Alpha Blondy nk’amazina y’ubuhanzi, yavutse ku ya 1 Mutarama 1953 i Dimbokro, muri Côte d’Ivoire.

Afite amateka akomeye mu njyana ya reggae, ubu ni we muhanzi uyoboye kandi ukuzwe mu bakora uyu muziki muri Afurika.

Indirimbo nyinshi yakoze kuva 1981 atangiye urugendo rwe rw’umuziki, yibanze ku nsanganyamatsiko zivuga kuri politiki, amahoro no guhashya amakimbirane n’umwiryane mu bihugu bitandukanye.

Mu ndirimbo ze zizwi cyane harimo “Guerre Civile”, “Téré”, “Jerusalem”, “Brigadier Sabari”, “Les Imbéciles”, “Journalistes en danger” yavugaga ku rupfu rw’uwitwa Norbert Zongo n’izindi.

Alpha Blondy ntabwo aririmba mu rurimi rw’iwabo kavukire rwa Dioula gusa, kuko aririmba no mu zindi ndimi zirimo Icyongereza, Igifaransa, Icyarabu n’Igiheburayo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Papa Fransisiko yamaze gutanga ibarwa y’ubwegure bwe

Papa Fransisiko, umushumba wa kiliziya gatolika ku isi, yahishuye ko yamaze gutanga ibaruwa ye y'ubwegure mu gihe yagira ikibazo cy'ubuzima butameze neza. Mu kiganiro yahaye igitangazamakuru cyo muri Espagne, ABC, yavuze ko iyo baruwa yayanditse nyuma y’aho atorewe kuba umushumba wa kiliziya gatolika mu 2013. Yavuze ko yahaye urwo rwandiko umukaridinale icyo gihe wari ashinzwe ubutwererane i Vatican kandi akaba yizeye ko uriho uyu munsi azakurikiza ayo mabwiriza. Papa Fransisiko, […]

todayDecember 19, 2022 1197

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%