Iki cyaha uyu mugabo yari akurikiranweho yagikoze ku italiki ya 04 Nzeri 2022 mu ma saa mbiri z’ijoro, agikorera mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Busogo mu Karere ka Musanze.
Nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha ngo hari mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Nzeri 2022 uwitwa Kagiraneza Jean Baptiste yategeye mu nzira mwene se witwaga Nsanzimana Emmanuel amwihishe ku nkingi y’amashanyarazi (Poteau) iri ku irembo ry’iwe, aramufata, amuhondesha amabuye mu mutwe, ku buryo abantu bahageze baje gutabara na bo yabateye amabuye arabakomeretsa, arimo kuvuga ngo nibareke amwice. Uko gukubita amabuye mu mutwe, byatumye ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kinigi, akigera yo yayise apfa.
Mu ibazwa rye uwaregwaga yavuze ko yishe mwene se ku mpamvu ishingiye ku mitungo igizwe n’imirima bapfaga ngo kubera ko nyakwigendera yari yarahawe imirima myinshi, ariko akavuga ko yamukubise atagambiriye kumwica.
Ubushinjacyaha bwari byasabye Urukiko kwemeza ko ibyaha uregwa akurikiranweho bigize impurirane y’imbonezamugambi, bityo akaba agomba guhanishwa ibihano by’icyaha gikomeye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 62 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, busaba ko yahahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 kubera ko yemeye icyaha, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Post comments (0)