Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Itegeko rigenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, ririmo kuvugururwa ryongewemo ibijyanye n’uruhushya rwo gutwara imodoka za Automatique, aho uzaba afite urwo ruhushya atazaba yemerewe gutwa imodoka za manuel.
CP Kabera, avuga ko impamvu iri tegeko ryavuguruwe hakiyongeramo n’ibijyanye n’impushya zo gutwara imodoka za Automatique, ari uko izi modoka zimaze kuba nyinshi mu Rwanda kandi zikaba zifite itandukaniro niza manuel.
Izi mpushya zo gutwara izi modoka za automatique, zizaba zihariye zifite ibiziranga ku buryo umuntu uzaba ugenda muri iyo modoka ari utunze uruhushya rumwemerera kuyitwara.
CP Kabera avuga ko iri tegeko rizaba risobanura ibiranga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Automatique ruzaba rumeze, ibizaba bishushanyijeho n’ibimenyetso byabyo kandi ko uru ruhushya rugomba gutungwa n’ushaka gutwara imodoka ya Automatique gusa.
Ati “Ababishaka bazajya bakorera impushya zo gutwara imodoka za automatique cyangwa iza manuel”.
Aha CP Kabera avuga ko umuntu ufite uruhushya rwo gutwara imodoka ya Manuel, yemerewe no gutwara Automatique ariko ufite uruhushywa rwo gutwara Automatique ntabwo yemerewe gutwara imodoka ya manuel.
Post comments (0)