Inkuru Nyamukuru

Umusaza arishyuza umuhungu yitaga uwe inkwano yatanze kuri nyina

todayJanuary 2, 2023 82

Background
share close

Umugabo w’imyaka 78 arishyuza inkwano yatanze ku mugore we, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga umuhungu we w’imyaka 49 ari uw’undi mugabo.

Wilson Shirichena

Uwo mugabo witwa Wilson Shirichena w’ahitwa Mhondoro muri Zimbabwe, na n’ubu ntarumva ukuntu yamaze imyaka irenga 40 ataramenya ko Milton Shirichena yitaga umuhungu we atari we wamwibyariye.

Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko umusaza Wilson, arega uwo yitaga umuhungu we kuba yarasuwe na se wamubyaye mbere y’uko apfa, akamubwira ko ari we se nyawe, akabiceceka, nk’uko byatangajwe na AfrikMag.

Kuri ubu arasaba uyu muhungu kwishyura inkwano yatanze kuri nyina, kuko ababyeyi b’umugore we yayihaye bapfuye.

Yagize ati “Ubwo namenyaga iby’iyi nkuru nababajwe cyane no kuba umugore wanjye nkunda yarampishe ukuri mu gihe cy’imyaka 43 yose. Ubu ndashaka kwishyurwa inkwano natanze kuko byagombye kuba byaratanzwe na se wamubyaye, wateye umugore wanjye inda mbere y’uko tubana.”

Yunzemo ati “Umugore wanjye ntameze neza kuko arwaye mu mutwe, n’ababyeyi be barapfuye. Milton rero agomba kunyishyura mu mwanya wa se.”

Icyakora, Milton ntiyemera icyaha ashinjwa cy’uko yaba yaravuganye na se wamubyaye, atarapfa.

Yagize ati “Simpakana iby’igihuha kivuga ko naba ntari umuhungu wa Wilson, ariko sinigeze mbivuganaho na we. Niba afite gihamya cy’ibyo avuga, azabinyuze mu nzira zikwiye aho kunyirukana mu muryango nk’uwirukana imbwa.”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Muri Mutarama hateganyijwe imvura isanzwe igwa muri uku kwezi – Meteo Rwanda

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko ukwezi kwa Mutarama kose guteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri iki gihe, iri hagati ya milimetero 10 na 200. Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022, Meteo-Rwanda yari yatangaje ko imvura itazacika nk’uko Iteganyagihe ry’Umuhindo ryari ryabigaragaje. Meteo-Rwanda igira iti "Ibice byose uko ari bitatu bya Mutarama biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa. (Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 10 na 200)". Ubusanzwe […]

todayJanuary 2, 2023 52

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%