Hari abantu bakeka ko indwara y’umusonga (ikunze gufata abana), iterwa no gukora mu mazi akonje cyangwa kudafubika umwana mu gihe cy’imbeho, ariko si byo kuko impuguke mu buvuzi zitanga izindi mpamvu zitandukanye zitera kurwara umusonga.
Inyigisho ku ndwara y’umusonga zatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), zigaragaza ko umusonga ari indwara iterwa na virusi cyangwa utundi dukoko.
RBC ivuga ko umusonga ari indwara ifata mu bihaha by’umuntu (cyane cyane abana), ikamutera guhumeka nabi(insigane), akagira umuriro mwinshi rimwe na rimwe, ndetse akaba yakurizamo urupfu.
Iki kigo kivuga ko virusi zitandukanye hamwe n’udukoko twanduza tuba mu mazuru no mu mihogo by’umwana, ari byo bimanuka bijyanywe n’uko ahumetse, byagera mu bihaha agahita afatwa n’umusonga.
RBC igira iti “Utu dukoko dutera umusonga dushobora no gukwirakwira igihe umuntu yitsamuye amacandwe agataruka akagwa ku wundi muntu, cyangwa igihe umubyeyi abyara na nyuma yaho.”
Mu bindi RBC ivuga ko bitera umusonga hari ukuba umwana yahumetse umwuka wanduye biturutse ku byo abantu bacanye, kuba aho umuntu atuye haba abantu benshi bigatera isuku nke, ndetse no kunywa itabi kw’ababyeyi b’umwana.
Mu bimenyetso byerekana ko umuntu arwaye umusonga(cyane cyane ku mwana utararenza imyaka itanu), hari ukugira inkorora no guhumeka insigane, yaba afite umuriro cyangwa atawufite.
Ababarirwa mu bihumbi by’abakirisitu baturutse hirya no hino ku Isi byerekeje i Roma kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, gusezera Papa Benedigito XVI. Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023 nibwo umubiri wa Papa Benedigito XVI wimuriwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero aho ugomba kumara iminsi itatu mbere yo gushyingurwa kugira ngo abakirisitu bamusezereho. Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika, AP byatangaje ko gusezera kuri Papa Benedigito XVI bizakorwa kugeza tariki 04 Mutarama […]
Post comments (0)