Inkuru Nyamukuru

Papa Benedigito XVI yashyinguwe (AMAFOTO)

todayJanuary 5, 2023 75

Background
share close

Umushumba wa kiLiziya Gatorika ku Isi, Papa Fransisko, yayoboye imihango yo guherekeza uwo yasimbuye, Papa Benedigito XVI witabye Imana kuwa gatandatu ku myaka 95 y’amavuko.

Isanduku irimo umubiri wa Papa Benedigito XVI, iherekejwe na bamwe mu bihaye Imana.

Ni umuhango kandi witabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye hanze ya Bazilika ya Mutagatifu Petero, bareba kandi bakomera amashyi abari batwaye isanduku yarimo umurambo wa Papa Benedigito nyuma yaje gushyirwa kuri aritali.

Hari hashize iminsi itatu abantu baturutse imihanda yose yo ku Isi baza gusezera kuri Papa Beneditigo mbere y’imihango yo kumushyingura yitabiriwe n’abantu barenga 200,000 bari baje kumwunamira.

Papa Fransisko mu butumwa yatanze, yagarutse ku “bushishozi” bwa Benedigito, ubwuzu bwe n’ukwemera kwe gukomeye.

Benedigito yabaye Papa imyaka hafi 8 mbere yo gufata ikiruhuko cy’izabukuru kubera ko atari agifite imbaraga zo gukomeza inshingano ze. Ni we mu Papa wa mbere kandi weguye mu binyejana bitandatu byari bishize.

Bamwe mu bakiristu baje i Vatikani guherekeza bwa nyuma Papa Benedigito XVI. 

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Somalia: Ibisasu bibiri byatezwe mu modoka byahitanye abarenga 15

Ibisasu 2 byari byatezwe mu modoka yaturikijwe n'abarwanyi b'umurwi al-Sahabab, ku wa gatatu, byahitanye abantu batari musi ya 15, ndetse binasenya ibikorwa remezo birimo amazu mu ntara ya Hiraan iri rwagati muri Somaliya. Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru by’umutwe wa al-Shabab byatangaje ko ari wo wakoze icyo gitero. Mw’itangazo ibyo biro byatangaje byabuze ko icyo gitero cyari kigambiriye kugabwa ku basirikare ba leta n’ababafasha mu ntambara bahanganyemo n'uyu mutwe. Al- Shabab […]

todayJanuary 5, 2023 42

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%